GS st Paul Muko yakiriwe nk’Umunyamuryango mushya wa FERWAHAND hanatangazwa itariki y’itangira rya Shampiyona (Ibyaranze inteko rusange)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023, mu cyumba cy’Inama cya Hotel Hilltop habereye inama y’inteko rusange ngaruka mwaka isanzwe y’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda ‘Rwanda Handball Federation’, inama yayobowe na Bwana Twahirwa Alfred, perezida w’iri Shyirahamwe.

Muri iyi nama, Bwana Twahirwa yatangiye aha ikaze abanyamuryango, anashimira abantu bose bashyigikiye umukino wa Handball mu Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repubulika wabakiriye mu biro bye akanakurikira umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri
BK Arena.

Nyuma ya Bwana Twahirwa, hakurikiyeho ingingo yo kugaragaza ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2022, byagaragajwe n’Umunyamabanga mukuru Tuyisenge Pascal.

Bwana Tuyisenge Pascal yagaragaje gahunda y’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023, harimo gahunda yo kuzamura impano z’abakiri bato, kongera umubare w’ibibuga by’umwihariko bijyanye n’igihe, kwitabira amarushanwa arimo igikombe cy’isi U19 kizabera muri Croatia n’ibindi..

Ni mu gihe Umubitsi w’iri Shyirahamwe, Madamu Niyomutuye Marie Chantal yagaragarije abanyamuryango ishusho y’umutungo, aho abanyamuryango bishimiye uburyo wacunzwemo dore ko kuri ubu nta Deni iri Shyirahamwe rifite.

Mu zindi ngingo nyamukuru zagarutsweho, harimo kwitegura byimbitse kuzakira Igikombe cy’Afurika cy’abakuru giteganyijwe mu Rwanda mu Mwaka w’i 2026, gushaka abaterankunga mu rwego rwo kwagura uyu mukino, ibikorwaremezo by’umwihariko inyubako isakaye, kuko ku Kibuga cya Kimisaraga ahakira iyi mikino, imwe mu mikino ihabera bigaragara ko abafana baba benshi bakabura aho kwakirirwa.

Mu rwego rwo kunoza uyu mukino ukajyana n’igihe, hari gutegurwa amahugurwa azahabwa abasifuzi ndetse no kuzageza uyu mukino mu bigo by’amashuri kurusha uko bikorwa kuri ubu.

Ishuri ryisumbuye rya St Paul Muko riherereye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu, ryakiriwe nk’umunyamuryango mushya, iri rikaba rizaba rifite ikipe y’abagabo.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyi nama, Bwana Twahirwa Alfred yagize ati:

“Imikino ny’Afurika twakiriye muri Kanama na Nzeri yadufashije kumenyakinisha uyu mukino mu gihugu by’umihariko no ku rwego mpuzamahanga”.

“Turashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika ku rugwiro yatweretse muri iri rushanwa ndetse no kuba yaremeye kuzadushyigikira mu itera rya Handball y’u Rwanda. Uretse umukuru w’Igihugu, Minisiteri nayo yaradufashije turayishimira”.

“Umusaruro amakipe yacu yagize waratunejeje, yaba Ikipe y’Igihugu ndetse n’amakalabu (Clubs). Aha, yavuze ko kuba ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 18 yarabonye itike y’Igikombe cy’Isi, iy’abatarengeje 20 ikegukana Umwanya wa Gatatu ku rwego rw’Afurika mu irushanwa ryabereye i Brazaville, ari umusaruro w’ingenzi ku iterambere ry’uyu mukino”.

Agaruka ku itangira rya Shampiyona, Bwana Twahirwa yagize ati:

“Nk’uko twabigaragarije Abanyamuryango, hatagize igihinduka, itangira rya Shampiyona y’i 2023 rizatangira tariki ya 25-26 muri uku Kwezi kwa Gashyantare”.

Asoza, yasabye Abanyamuryango gukomeza gutahiriza umugozi umwe, mu rwego rwo gufasha uyu mukino kuba umwe mu ya mbere mu gihugu.

Amafoto

Twahirwa Alfred, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda

 

Image
Niyomutuye Marie Chantal, yagaragarije abanyamuryango ishusho y’umutungo mu Mwaka w’i 2022

 

Umunyamabanga wa FERWAHAND, Bwana Tuyisenge Pascal

 

Image

May be an image of 12 people, people standing and indoor

May be an image of 5 people and text that says "FERWAHAND RWANDA HANDBALL FEDERATION FERWAHAND ORDINARY GENERAL ASSEMBLY KIGALI, RWANDA 04TFEBRUARY 2023 FERWAHAND MINISTRY RWANDA AWAHAND FERWAHAND RWANDA ANDBALL FEDERATION MINISTRY OFSPORT RWANDA RWAHAND FERWAHAND MINISTRY RWANDA FERWAHA FERWAHAN MINISTRY RWANDA AND"

Image

Image

Image

Image

May be an image of 5 people, people sitting and indoor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *