Gisagara: Yatawe muri Yombi nyuma yo gukekwaho guhitana 2

Mu Karere ka Gusagara haravugwa inkuru y’uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica abantu babiri, uyu akaba yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Biravugwa ko yahitanye Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bari batuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora. Ibi akaba yarabikoze tariki 13 Gicurasi 2023.

Uretse Habimana, hafashwe kandi na Hagenimana Candida, bikekwa ko ari we wamutumye kubica, kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo.

Bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB Yaburiye abaturage ibashishikariza   kwirinda ubugome kuko itazihanganira kurebera ayo makosa.

Yakomeje agira ati:

RIB iributsa umuntu wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome, gihanwa bikomeye n’amategeko ahana mu Rwanda, kandi ko nta wemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera kugira ngo zibakiranure.

Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *