Gisagara VC yasahuwe: Muvara na Ndayisaba berekeje muri REG VC, Niyonshima asinyira APR VC

Impera z’Icyumweru gishize, Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda yashyizeho akadomo, aho yegukanywe na Gisagara VC mu bagabo na RRA mu bagore.
Nyuma y’uko isojwe, byahise bifungura ku mugaragaro isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi (Mercato).
Ku ikubitiro, ikipe ya Gisagara VC niyo itarigiriyemo amahirwe, kuko bamwe mu bakinnyi bayo yagenderagaho bayiteye Umugongo n’ubwo bari bamaze kuyihesha Igikombe.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG VC yibitseho abakinnyi babiri bari inkingi za mwamba muri Gisagara VC.
Abo ni; Muvara Ronald umukinnyi ukina hagati n’Umupaseri Ndayisaba Sylvester uyu akaba yari na kapiteni wa Gisagara VC.
Uretse aba bakinnyi bombi, Gisagara VC yatakaje kandi Niyonshima Samuel uzwi nka Sammy werekeje mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR VC).
Aba bakinnyi bombi buri umwe yasinye Imyaka ibiri mu makipe berekejemo.
Ndayisaba ntabwo ari ubwa mbere agiye gukinira REG VC kuko ayisubiyemo nyuma y’uko yigeze kuyikinira mu ntangiriro zayo.
Muvara agarutse muri Kigali nyuma y’igihe ari mu Ntara, kuko ubwo yakinaga mu makipe yo mu Murwa mukuru w’u Rwanda, yakinaga mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR VC.
Niyonshima ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga ikizere ku mwanya we, ibi akaba yarabyerekanye ubwo yakoreraga umwanya umujyana mu ikipe y’Igihugu.
Kuri APR VC, ni umukinnyi uje kuyongerera imbraga mu kubona amanota kuko iyi kipe yaranzwe no kugira abakinnyi badahozaho muri Shampiyona ishize.
REG VC yibitseho aba bakinnyi bari mu bayoboje inkoni y’Icyuma Volleyball yo mu Rwanda, bitezweho kongera kuifasha kuyigarura kugasongera ka Volleyball imbere mu gihugu, kuko nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Umwaka ushize, yaranzwe no kudahozaho.
Ni mu gihe kandi bamwe mu bakinnyi bayo nabo berekeje ahandi, barimo Umupaseri Mahoro Yvan na Baptiste berekeje mu ikipe ya Kaminuza ya Kepler VC.
Image
Muvara Ronald yambaye nimero 7

 

Niyonshima Samuel

 

Image
Ndayisaba Sylvester.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *