Gisagara: Uruganda rukora Inzoga mu Bitoki rwishyuye abaruregaga Ubwambuzi

Uruganda GABI rukora Inzoga mu Bitoki mu Karere ka Gisagara rwashyikirije Impamyabushobozi abaruhuguriwemo, runabishyura amafaranga rwari rubafite.

Ni mu gihe hari hashize Umwaka uru ruganda ruhugura abakozi barwo, kubijyanye ni uko Igitoki kibungwabungwa kugeza kivuyemo Umutobe n’Inzoga.

Bakaba barahugurwaga ku nkunga y’Umushinga SDF (Skills Development Fund).

Ikiciro cya mbere cy’aya mahugurwa cyatangiye muri Kanama 2021, gisoza muri Werurwe 2022.

Nyuma y’uko abahuguriwe muri uru ruganda rwa GABI, bakaba n’abakozi barwo, bashyikirijwe impamyabushobozi n’umuyobozi nshingwabikorwa w’uru ruganda, Jean Bernard Munyangazo, hari abataranyuzwe n’amafaranga bahawe bavuga ko atariyo bumvikanye bajya gutangira guhugurwa.

Nk’uko bivugwa na bamwe mu bahugurirwaga muri uru ruganda, bashimangira ko bemerewe ibihumbi mirongo itanu 50, byagombaga kubafasha mu gihe cyo guhugurwa, bakomeza bavuga ko batunguwe no kubona bashyikirizwa mirongo itatu.

Ni mu gihe uyu muyobozi w’uru ruganda Jean Bernard Munyangazo we yemeje ko ayo 30 bahawe ariyo bemerewe, ahubwo bo bagendeye kiyahawe abakozi babiri babaye indashyikirwa, kuyo bari bagenewe muri rusange bo bakaba barongereweho 20, umuyobozi agasoza avugako ariyo mpamvu yibazako baba barabyitiranije bibwirako Bose bazahabwa ayo yahawe abahize abandi nk’agahimbazamusyi.

Asoza yagize ati:”Ni byiza ko umukozi aburana Uburenganzira bwe mu gihe ari ngombwa. Ibyo agombwa akabihabwa. Ariko na none ntabwo ari byiza gutwara ibintu nabi mu gihe udafite amakuru ahagije. banjye batwegera batubaze ibitabanyuze kuko nicyo twatorewe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *