Gisagara: Urubyiruko rwigishijwe Imyuga rwahujwe n’abatanga akazi

Binyuze mu Mushinga “Economic Inclusion of Refugees and Host Communities (ECOREF)”, GIZ-Gopa yateguye igikorwa cyo guhuza Urubyiruko rushaka akazi n’abagatanga.

Ni igikorwa cyateguwe gishyirwa mu bikorwa na Vision Jeunesse Nouvelle.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, kuri “Yego Center”, Nzu y’Urubyiruko y’Akarere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora, hahurijwe hamwe Urubyiruko rusaga 200 hagamijwe kuruhuza n’abatanga akazi.

Iki gikorwa cyatangijwe na Visi Meya w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Ubukungu, Bwana Habineza Jean Paul.

Uru Rubyiruko rurimo uwo mu Nkambi ya Mugomba iherereye muri aka Karere ndetse n’urundi rwo mu Mirenge Cumi n’Itatu (13) igize aka Karere gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Aba bahurijwe hamwe, bize Imyuga itandukanye irimo; Guteka, Ububaji, Ubwubatsi, Gukanika Ibinyabiziga, Amashanyarazi, Gukora Amazi, Gutunganya Imisatsi, Ubudozi, Gusudira, Gutera Amarangi no Gutungana Amafunguro.

Babyize mu gihe cy’amezi 6, Baby igira mu Bigo bitandukanye birimo IPRC-Huye, za TVET zitandukanye n’ahandi, binyuze mu Mushinga wa ECOREF, “Economic Inclusion of Refugees and Host Communities”.

Uyu Mushinga wa ECOREF, ugamije guteza imbere Urubyiruko rw’Impunzi n’urwo hanze y’Inkambi.

Hagamijwe kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira Imirimo, kubona amahirwe y’akazi ku Isoko ry’Umurimo no kwiyumvanamo.

Ni igikorwa cyakozwe hagamijwe guhuza abashaka akazi n’abatanga mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi badateze amaboko ku Nkunga z’Imiryango Mpuzamahanga, dore ko mu minsi ishize zagabanyijwe.

Muri aba batanga akazi, ni abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe 30, barimo Ibigo bya Leta, iby’abikorera, Imiryango itari iya Leta, Banki n’abandi…

Ndindiriyimana Aime Jean Claude wo mu Murenge wa Musha wize amashanyarazi muri TVET Rwabuye avuga ko kwigishwa imyuga bizarushaho kumuteza imbere.

Ati ” Tugize amahirwe tugahabwa akazi byadufasha gukomeza kwiteza imbere tukazagera aho twihangira imirimo tukayiha n’abandi.”

Musanabera Yvette wo mu nkambi ya Mugombwa avuga ko iyo kwiga umwuga bagahabwa n’akazi bizatuma batera imbere mu buryo bwihuse.

Ati “Twaje ku bantu batanga akazi, harimo amahirwe menshi cyane, twagaragaje ubumenyi dufite, hari abantu benshi bari bucyure akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul yavuze ko baganiriye n’abafatanyabikorwa bose bo muri aka Karere bamenya ko hari icyuho cy’abakozi.

Nyuma ngo hakurikiyeho gushaka uko bahuza abadafite akazi n’abagatanga kugira ngo baganire be kujya bajya gushakira ahandi abakozi.

Ati “Igihugu cyacu cyihaye intego yo kurandura ikibazo cy’ubushomeri bisanga na gahunda ya Leta y’imyaka irindwi kuko harimo inkingi y’ihanga murimo. Twahisemo ko habaho ameza y’ibiganiro y’abashaka akazi n’abatanga akazi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rw’abanyarwanda n’impunzi bigishwa imyuga bakanafashwa kubona imirimo.

Ati ” Ni ibigaragaza ko igihugu cyacu kirabana, ntabwo gifata impunzi nk’abantu bateza ikibazo nabo tubabona nk’igisubizo.”

Uyu mushinga watangiye mu 2019, ukorera mu Turere ducumbikiye Inkamba z’Impunzi, aritwo “Nyamagabe (Inkambi ya Kigeme), Gisagara (Inkambi ya Mugombwa), Kirehe (Inkambi ya Mahama) na Gicumbi (Inkambi ya Gihembe itarafunga).

Ni ku nshuro ya mbere igikorwa nk’iki kibereye mu Turere tw’Icyaro, Intego ikaba ari uko ibikorwa nk’ibi byazajya bikorwa buri Mwaka.

Amafoto

Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Gisagara, Habineza Jean Paul

 

Ndindiriyimana yigishijwe gukora Amashanyarazi

 

Musanabera Yvette, ni umwe mu Mpunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa zahawe amahugurwa binyuze muri GIZ-Gopa.

 

May be an image of one or more people

May be an image of 8 people

May be an image of 9 people and table

May be an image of 7 people and table

May be an image of 6 people, people studying and table

May be an image of 7 people and table

May be an image of 5 people, shoes and text

May be an image of 8 people, table and text

May be an image of 4 people, table and text

May be an image of 8 people, dais and text

May be an image of 5 people, table, dais and text

May be an image of 7 people, plaits, table and text

May be an image of 8 people, table and dais

May be an image of 9 people and text

May be an image of 7 people, drink and text

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 7 people, dais and text

May be an image of 1 person, dais and text

May be an image of 4 people, table, dais and wedding

May be an image of 1 person

May be an image of 7 people, people studying and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *