Gisagara: Hatangijwe Ubukerarugendo bushingiye ku Muco Nyarwanda

Mu gihe ahitwa i Nyange mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara hatangirijwe ubukerarugendo bushingiye ku muco nyarwanda bufatiye ku bworozi bw’Inka z’inyambo, abatuye muri aka gace baravuga ko ibi bikorwa byatangiye kubaha akazi, kandi bikazanafasha n’urubyiruko kumenya umuco wo hambere.

Mu rwuri rw’Inka ruherereye mu Mudugudu w’Umunini mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Kansi, inyambo zirimo kurisha ziragiye n’abashumba bazo.

Ni ubworozi abatuye muri aka gace banabonyemo imirimo ibushamikiyeho, bavuga ko bwatangiye kubaha umusaruro.

Izi nyambo zamaze kubakirwa urugo kugira ngo aha hantu hajye hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco nyarwanda.

Musenyeri Birindabagabo Alexi watangije iki gikorwa, avuga ko inyambo ari ubukungu bukomeye bwihishe mu muco nyarwanda, ku buryo bwabyazwa umusaruro bukagirira u Rwanda n’abarutuye akamaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome na we agaragaza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi.

Kuri ubu, muri uru rwuri hari inyambo zisaga 10 n’izazo.

Ubu bukerarugendo bufatiye ku nyambo bugamije gusigasira umuco nyarwanda, kubungabunga ibidukikije no kugeza iterambere rirambye aho ibi bikortwa bikorerwa. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *