Gatsibo: Amase yo gufumbiza yabaye Ingume

Abakorera umwuga w’ubuhinzi bw’urutoki mu Kagari ka Mbogo Umurenge wa Kiziguro ho mu karere ka Gatsibo bavuga ko kubona ifumbire ikomoka ku matungo (inka), bitaboroheye kuko ngo kuri ubu bibona umugabo bigasiba undi aho  imodoka y’ifumbire  igeze ku mafaranga y’u Rwanda 130,000  bikaba byabaviramo kubura umusaruro uhagije mu gihe  batakoresheje ifumbire y’imborera.

Kabagema  wo mu Mudugudu w’Akabuye Akagari ka Mbogo avuga ko kubona igitoki kigaragara bisaba ibishoro byinshi kuko ubu imodoka y’amase iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 80,000 na 130,000.

Ati “Turi abahinzi b’urutoki ariko no kurubona biratuvuna cyane bisaba agatubutse kuko kubona ifumbire ari ingorabahizi, imodoka ya Fuso y’amase ihagaze amafaranga y’u Rwanda 130,000 mugihe Ibeni ari amafaranga 80,000.”

Guhenda ko irahenda ariko nanone ikibazo cy’ingutu gihari ni uburyo bwo  kuyibona kuko iyo dukoresha  ituruka mu Karere ka Nyagatare n’ahandi mu nzuri zitandukanye.

Iragena Reponse, avuga ko ibi ngo bituma ifumbire ibona umugabo igasiba undi kuko n’abafite amikoro nabo ngo hari igihe batayibona uko babyifuza bigatuma habaho n’amanyanga.

Akomeza agira ati “Kubera ubutaka bwagundutse dukenera ifumbire, iyo utabikoze agatoki kaza ari gatoya gapima ibiro nka 10 mugihe uwafumbiye yeza icy’ibilo 100. Kubera gukenerwa na benshi hari igihe uvugana n’umuntu w’imodoka yahagera ukurusha ubushobozi akarenzaho kuyo mwari mwaravuganye akayigutwara.”

Kubura ifumbire y’amase ngo si uko badafite inka za girinka ariko ngo kuzagwiza amase yakwirwa mu rutoki bitewe n’ingano yarwo nabyo ngo byatwara igihe kirekire.

Mu byifuzo aba bahinzi bagaragaje basabye  ko bishoboka bahuzwa n’ibigo by’imari bikabaha amafaranga noneho bakajya bishyura buhoro buhoro ariko umusaruro bifuza bakawugeraho kuko ngo bitagenze gutyo intoki zacika kandi aricyo gihingwa kiberanye n’ubutaka bwabo.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Ubuhinzi, Udahemuka Bernard, ihenda ry’ifumbire mborera ikomoka ku matungo biterwa n’ubwitabire bw’abaturage benshi mu kuyikoresha.

Akomeza agira inama abahinzi kwegeranya ibisigazwa by’imyaka bakikorera ifumbire mborera aho kubitwika.

Bwana Bernard yunzemo ati “Tweza umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ibindi byatsi, bakabishyira ahantu mu cyobo kuburyo mu gihe cy’amezi hagati y’ane n’atandatu abona ifumbire kandi nziza.”

Avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire binyuze muri ubwo buryo ngo hari abajyanama b’ubuhinzi, abafashamyumvire, abafatanyabikorwa mu buhinzi n’abagorome bahari babafasha kwikorera iyo fumbire mborera.

Ariko yifuza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kongera ingano y’ibwatsi kuburyo bwasarurwa bukavangwa n’ibisigazwa by’imyaka kuburyo haboneka ifumbire mborera nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *