Gatsata: Yasabwe kwikuraho abana yavanye ku Muhanda, kugira ngo abone amafaranga ahabwa abimurwa mu Manegeka

Mu gihe igikorwa cyo kwimura ababwiwe ko batuye mu Manegeka kirimbanyije, abari kwimurwa bakomeje kuvuga ko biri gukorwa bahutajwe.

Aha, bavuga ko ibyo bagomba guhabwa batabibona ndetse n’ababihawe batahawe ibihagije.

Kimwe mu byo bashyira mu majwi, ni Amafaranga Ibihumbi 30 Frw ahabwa uwimurwa, aya bakavuga ko ntacyo yafasha umuntu, kuko aba asabwa kuyimukamo no gukodeshamo aho kuba.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bagaragaye batera hejuru ko uburyo bari kwimurwamo budahwitse.

Umwe mu bagaragaye batera hejuru, harimo Umutrage witwa Beatrice, wavuze ko Umuyobozi w’Umurenge yamwimye amafaranga ahabwa abimuwe.

Beatrice, yatangaje ko igituma adahabwa aya mafaranga, ariko afite abana batatu (3) atabyaye, mu gihe nyamara ngo ubuyobozi bumubwira ko hagomba gufashwa we n’abo yabyaye gusa.

Umunyamakuru wa Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ubuyobozi bwamutangarije ko iyo himurwa umuntu, ubufasha ahabwa harebwa umubare w’abagize Umuryango bose, bakareba ko bujuje ibituma bahabwa ayo mafaranga.

Beatrice nyamara we avuga ko Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage muri uyu Murenge, yamushwishurije amubwira ko aya mafaranga ahabwa abafite abana babo gusa.

Yakomeje agira ati:”Yabinsubiriyemo ubugira kabiri, ambwira ko abo bana ndera nkwiriye kubasubiza mu Muhanda aho nabakuye niba nifuza kujya mu bafashwa”.

Yakomeje agira ati:”Aya magambo yarankomerekeje, nibaza niba kuba aba bana narabakuye mu Muhanda ngo mbiteho ari ikosa kandi ntashobora kubatererana”.

“Imyaka Itanu maranye nabo ntago iki gihe aricyo nahitamo kubata. Abantu bose bazi ko aba bana mbarera ndetse n’Ubuyobozi bw’Akagali burabizi ndetse bwanabafashije kubona Umushinga ubarihira Amashuri, ntago nibaza impamvu bakora ibi”.

Gusa, Ubuyobozi bw’Umurenge bwatangaje ko iki kibazo butari bukizi, kuko Beatrice yakoresheje inzira zitarizo, bityo agomba kuza ku Murenge ababishinzwe bagahita bagikemura.

Beatrice atangaza ko yabangamiwe ku bijyanye no kwimurwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *