Gasabo: Yavuye guhaha ahitanwa n’Indoha

Nyiransabimana Anesie w’Imyaka 37 wari utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagali ka Ruhango, Umudugudu wa Kanyinya ahazwi nko ku Gasoko ka Budurira, yaraye abuze Ubuzima nyuma yo guhitanwa n’Umuvu w’Amazi (Indoha), ubwo yari atashye avuye guhaha.

Nyakwigendera yahitanywe n’Amazi menshi yatewe n’Imvura yaguye tariki ya 31 Werurwe 2024.

Mu Gahinda kenshi, Bugirimfura Vital, Umugabo wa Nyakwigendera, yatangarije Bakareke Salome, Umunyamukuru wa THEUPDATE ukora Inkuru zo muri rubanda, ko yashenguwe no kubura Umufasha we, by’umwihariko kuba agiye amusigiye abana batatu bakiri bato.

Muri aba bana, Umukuru afite Imyaka 16 mu gihe Umuto afite Imyaka 10.

Ati:“Urupfu rwe rwadutunguye nk’uko namwe mwabyuvise. Yatabarutse ubwo yavaga guhaha, aranyerera, bitewe n’uko Amazi yari menshi, amurusha imbaraga aramutwara”.

Yakomeje agira ati:“Nta bundi burwayi Umufasha wange yari afite, n’ibyago byatugwiriye, kuko ntabwo kunyerera agatwarwa n’Amazi bifitanye isano n’ikindi kibazo icyo aricyo cyose”.

Yunzemo ati:“Mu by’ukuri ntabwo ubuzima bworoshye, kuko ibi byago bije bisanga twari mu buzima bwo gushakisha, nyuma yo gusenyera n’Umujyi wa Kigali aho twari dutuye havugwa ko hari mu Manegeka”.

Nyiransabimana Anesie watabarutse, yari atuye hafi y’aho bari batuye mbere bakabasenyera.

Ni nyuma kandi y’uko muri ako gace n’ubundi mu minsi ishize, Inzu yagwiriye Umuryango w’abantu Batatu bakahasiga Ubuzima, nabwo biturutse ku Mazi y’Imvura yabateye mu Mazu.

Nyuma y’ibi byago, Bugirimfura yasabye ko Ubuyobozi bwazamuba hafi kurera izi Mpfubyi by’umwihariko no kuzongera kumufasha akabona Icumbi akareka gusembera, kuko kuri ubu, Ubuzima bugiye gukomera kurushaho.

Amakuru y’ibi byago kandi yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Ingabire Olive, mu kiganiro yagiranye na Bakareke Salome.

Ingabire yagize ati:“Nibyo koko twabuze Umuturage wari utuye mu Murenge wa Gisozi watwawe n’Amazi. Twageze aho byabereye tunagera mu Rugo kwa Nyakwigendera tuganira n’Umugabo we, turamwihanganisha”.

Yakomeje agira ati:“Nyuma y’ibi byago, tugiye kureba uko iyi Ruhurura yamuhitanye yakubakirwa mu rwego rwo kwirinda ko hagira abandi yambura ubuzima, by’umwihariko iri no ku ngengabihe y’Umujyi wa Kigali”.

Yasoje agira ati:“Nyuma yo gushyingura Nyakwigendera, hazarebwa uko umuryango usigaye wafashwa”.

Umunyamakuru wa THEUPDATE yasize Umurambo wa Nyakwigendera umaze gukurwa aho wari watembanywe n’Amazi mu Gishanga cyo hepfo yo mu Budurira, umaze gutwarwa na RIB & Polisi ku Bitaro bya Kacyiru,

Byari biteganyijwe ko Nyakwigendera ashyingurwa kuri uyu wa Mbere nk’uko Umuryango wari wabitangarije THEUPDATE.

Imana imwakire mu bayo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *