Gasabo: Abasenateri basabye ko ibibazwa n’abaturage byakorerwa ku gihe bitararengerana

Spread the love

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politike n’imiyoborere muri Sena, basabye abayobozi b’Akarere ka Gasabo kujya bongera kumenyesha abaturage igihe imishinga  cyangwa ibyifuzo baba babijeje idakorewe igihe.

Abasenateri bavuga ko hari ikibazo ko iyo Akarere kadashyize mu bikorwa ibyemejwe mu igenamigambi kadasubiri inyuma ngo kamenyeshe abaturage.

Hari ibitekerezo bitangwa n’abaturage bigatinda gukorwa kandi ntibamenyeshwe impamvu, ariko mubibitera hakaba harimo ingengo y’imari idahagije nkuko umuyobozi nshingwabikorwa w’aka karere, Umwali Pauline yabisobanuye.

Yagize ati “Ibyo bitekerezo turabyakira tukaganira na za njyanama kuva ku Kagali hakagira ibyemezwa bikajya mu ngengo y’ imari, niba hatanzwe wenda 10 ariko hakaboneka ingengo y’imari ya kimwe, njyanama igahitamo igikomeye kandi  gikenewe kandi nyine ari nacyo twabonera ingengo y’ imari.”

Kuri uyu wa Kabiri abasenateri bagize komisiyo ya politike n’imiyoborere basuye Akarere ka Gasabo baganira n’abaturage n’abayobora aka karere maze basaba ubuyobozi kongera uko bamenyesha abaturage aho bageze bashyira mu bikorwa ibyifuzo  aba baturage baba baratanze mu gihe hakorwaga igenamigambi.

Perezida wa Komisiyo, Dushimimana Lambert yagize ati

“Abaturage bafite  ibyifuzo bifatika, baba bavuga ngo barashaka imihanda amavuriro imihanda n’ibindi binini rimwe na rimwe byanarenga ingengo y’imari y’Akarere, ariko uburyo Akarere gasubira inyuma ngo kaganirize b’abaturage basobanurire ibyo babasabye n’impamvu bitagezweho usanga aribyo kibazo, umuturage agategereza azi ko yatanze igitekerezo ategerejwe ko cyagikorwa kigerwaho hakabura uza kumusobanurira aho bigeze.”

Abasenateri bavuga ko uku gusaba Akarere guhora bageza amakuru ku baturage ku bijyanye n’ibibakorerwa birushaho gufasha inzego kurushaho kwegera abaturage no kubaka icyizere hagati y’inzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *