Gakenke: 30% by’abafata Imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bagizwe n’Urubyiruko

Ubuyobozi bw’Ibitaro by’Akarere bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke buvuga ko 30% barwayi bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu gace bareberera ari urubyiruko, rukaba rusabwa gufata ingamba zikomeye mu kugabanya ibyago byo kwirinda.

Ni mu gihe urubyiruko rwo ruvuga ko rutewe ubwoba n’abakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya muri Santere ya Gakenke, ari na byo byongera ubusambanyi bwiganje mu rubyiruko.

Ahiganje abakora uburaya ni agace bita mu Gasayo, ahaza gucumbika abakora uburaya baturutse no mu tundi Turere bakaza gushakira abakiriya muri iyi Santere ya Gakenke igira urujya n’uruza rw’abiganjemo urubyiruko.

Urubyiruko rwo muri Santere ya Gakenke ruvuga ko kubera abava mu tundi Turere baje gukorera uburaya muri iyi santeri, bamwe bibatera ubwoba ariko ngo ntibibuza abakora ubusambanyi kwiyongera.

Muri urwo rubyiruko, harimo abavuga ko     bakangukiye gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kuba bakwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko kwifata byo ngo biza n’aho bidashoboka kuri bamwe.

Semana Rukundo Aimable wo mu Murenge wa Gakenke akaba akora umurimo wo gutwara abagenzi ku igare, yagize ati: “Nta hantu muri Gakenke wabona habera uburaya nko muri Santere ya Gakenke ahitwa mu Gasayo, hari abakobwa bava i Musanze, za Gicumbi yemwe hari n’abo numva ngo baturuka Ngororero, aba rero kubera ko baba basinze inzagwa zo muri iyi Santere no gusambana ntibyabura.

Yakomeje agira ati:“Iyo utambaye agakingirizo urumva nawe ntiwabura kwandura, urumva nka njye n’ubwo ntwara igare iwacu ni Rulindo.  Iyo nshatse gukora imibonano mpuzabitsina nkoresha agakingirizo bamwe muri twe ni zo ngamba twafashe”.

Nubwo uyu musore avuga ko hari abakoresha agakingirizo ariko hari bamwe muri bagenzi be bakiri hasi mu myumvire ijyanye na Virusi itera SIDA, badakozwa iby’agakingirizo kuko ngo ntaho bitaniye no kurira bombo mu isashi.

Mukamwezi Gaju Aliane yagize ati:“Kuri ubu hano uburaya bugenda bufata indi sura hano m muri Santere ya Gakenke, kandi ni ibintu bimaze igihe kuko hahurira abantu b’ingeri zose, hari utubari, gare n’imirimo myinshi ihakorerwa mbese ni umujyi. Urumva ko ntihabura ubusambanyi kandi na SIDA irahari, ariko bamwe mu rubyiruko hano bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ngo ntibarira bombo mu Masashi. Gusa njye mbona nubwo udukingirizo ducuruzwa urubyiruko ari rwo rutugura cyane”.

Mahoro Josiane we asanga nta mpamvu yo kudakoresha agakingirizo mu gihe bizwi ko batuye muri santere irimo abakora uburaya benshi kimwe n’abasinzi.

Ati: “Njyewe kubera ko nzi abasore benshi muri uyu mujyi banduye virusi itera SIDA, iyo umubiri wananiye sinakora ibyo ntikingiye kandi ni mu gihe reka habe ubusambanyi hari urujya n’uruza rw’abagabo bacumbitse ino kubera akazi batazanye n’abagore babo, abandi babikorera ingeso.”

Munyembabazi Jean Paul, umwe mu bakora muri imwe muri Farumasi zo mu Gakenke, avuga ko kuri ubu urubyiruko usanga ari rwo rwishora mu mibonano mpuzabitsina cyane, ashingiye kukoba ari rwo runagize umubare munini w’ababagana baje kugura udukingirizo.

Yagize ati: “Birumvikana isantere nk’iyi ntiyaburamo abakora uburaya, kandi niba hari uburaya ntihabura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Urubyiruko rero rwigira ntibindeba nk’uko njya mbyumva hano ngo ntibarira bombo mu isashi bazashiduka banduye SIDA, kandi irahari ntaho irajya kuko nta muti nta rukingo. Gusa nshima umubare munini w’abaza kugura udukingirizo kuko ni urubyiruko”.

Dr Habimana Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Nemba, na we ashimangira ko abagana ibi bitaro cyane abaza gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA harimo n’ubyiruko.

Yagize ati: “Ni byo koko SIDA ntirobanura ntawavuga ngo urubyiruko ntirufatwa na SIDA kuko nk’ubu ku bitaro abafite agakoko gatera SIDA bafata imiti urubyiruko rwihariye 30% mu gace tureberera; urumva ko uwo mu bare atari muto kuko mu kiciro cy’imyaka hagati ya 25 kugera kuri 49 ni bo baza gufata imiti igabanya agakoko gatera SIDA ku bitaro byacu. ndasaba buri wese uretse n’urubyiruko kumva ko icyorezo ntaho cyagiye, bakwiye kwifata byakwanga bakambara agakingirizo kandi buri wese asabwa kumenya uko ahagaze.”.

Uwamahoro Marie Therese, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha no gusobanurira abana babo ibibi bya virusi itera SIDA.

Yagize ati: “Urubyiruko rurasabwa kumva ko SIDA ari icyorezo gikomeje kuzahaza Isi kuko na n’ubu nta rukingo, bityo rero bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye kwirinda, tugenda dukora ubukangurambaga haba mu nama tugirana n’abaturage cyangwa se mu mugoroba w’ababyeyi”.

Kugeza ubu imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA isigaye iboneka ku bitaro, amavuriro n’ibigo nderabuzima byose kandi abarenga 97% mu bafite ubwandu bakaba bayifata.

Ubushakashatsi buheruka bw’Ikigo RBC bwerekanye ko ubwandu bwa HIV mu Rwanda buri kuri 3%.

Gusa imibare igenda itandukana bitewe n’imyaka cyangwa igitsina. Iryo janisha ni iry’abari hagati y’imyaka 15 na 64. (RBC & Imvaho Nshya)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *