Gabon: Jenerali Nguema wahiritse Ubutegetsi yanze Umushahara uhabwa Umukuru w’Igihugu

Umuyobozi uyoboye Agatsiko ka Gisrikare kahiritse Ubutegetsi mu gihugu cya Gabon, Jenerali Brice Oligui Nguema, yatangaje ko adakeneye Umushahara uhabwa Umukuru w’Igihugu, ko ahubwo azagumana uwo yari asanzwe ahembwa uhabwa Umusirikare ukuriye abarinda Perezida nk’umwanya yari asanganywe mbere ya Coup d’État.

Itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Gabon, rivuga ko Jenerali Nguema yafashe iki cyemezo ku mpamvu y’uko mu gihugu hari ibindi bibazo byihutirwa bikenewe gukemurwa, birimo n’imibereho y’abaturage nk’uko abaturage ubwabo babyifuza.

Muri iri tangazo, Colonel Ulrich Manfoumbi yagize ati:“Uko bukeye n’uko bwije niko CTRI (Comité pour la Transition et la Restauration des Institutions) ibona amakuru y’uko ibintu byifashe imbere mu gihugu, by’umwihariko ku bijyanye n’aho Igihugu gikura amikoro n’uko ahari angana”.

Perezida Ali Bongo uherutse guhirikwa, Imyaka 14 yamaze ku Butegetsi yaranzwe no gushinjwa Ibyaha bya Ruswa n’ibindi bijyanye no kwiba Ubukungu bw’’Igihugu.

Abasirikare bahiritse Ubutegetsi, bavuga ko Ubukungu bwa Gabon bwamuzwe nkana ku Ngoma ya Ali Bongo.

Uretse guheba Umushahara w’Umukuru w’Igihugu, Jenerali Nguema yafashe ibindi byemezo birimo kugabanya Imishahara y’Abadepite, gukuraho Amafaranga yagenerwaga ibikorwa bya Politike no kugabanya Amafaranga y’insimburamubyizi yahabwaga abitabiye Imana za Leta.

Gukora ibi, Jenerali Nguema avuga ko bizafasha mu kuzigama Amafaranga Igihugu kizakoresha mu bikorwa biteza imbere Abaturage.

Abakurikiranira hafi uko ibintu bihagaze muri Gabon, batangaza ko ibi byemezo bigamije gutuma abaturage bagirira ikizere Ubutegetsi bwa Gisirikare buyobowe na Jenerali Nguema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *