Filime ‘The Bishop’s Family’ yatangiye kwerekanwa ku bantu bari hanze y’Umugabane w’Afurika

Filime Nyarwanda y’uruhererekane “The Bishop’s Family” iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe, yatangiye kwerekanwa kuri YouTube ku bantu bari hanze y’umugabane wa Africa.

The Bishop’s Family ni imwe muri filime zikorwa na Zacu Entertainment izwi cyane nka Zacu – kompanyi ikora filime zitandukanye zirimo izikunzwe cyane zinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) nka Seburikoko, City Maid, Indoto, Ejo si kera, ndetse no kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 38.

The Bishop’s Family yatangiye gukorwa no gutunganwa mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2022. Yerekanwe bwa mbere itangiranye n’ifungura rya shene ya ZACU TV igaragara kuri Canal Plus kuri shene ya 38.

Imaze kwerekanwa ibice (Seasons) bibiri kuri ZACU TV kandi iracyakomeza gukinwa kugeza ku gice cya kane. Buri gice (Season) gifite uduce 13 tumara iminota itarenze 30. Zacu Entertainment [kuri YouTube] yatangiye kuyisohora guhera ku gice (season) cya mbere.

Kuri uyu wa kane tariki 02/02/2023 ni bwo filime y’uruhererekane The Bishop’s Family yatangiye gutambuka ku rubuga rwa YouTube kuri shene ya Zacu Entertainment, ikaba iri kurebwa n’abari hanze y’Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *