Etincelles FC yabonye Umufatanyabikorwa uzayifasha kumenya Abafana bayo nyakuri

Spread the love

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023, Komite Nyobozi y’Ikipe ya Etincelles FC ivarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, yaraye isinyanye amasezerano n’ikigo cya Esicia gitanga serivisi zo kwishyura biciye mu Ikoranabuhanga agamije kubarura no kwandika abakunzi bayo.

Itangazo rivuga byimbitse kuri aya masezerano hagati y’impande zombi ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Etincelles FC, Bwana Enock NDAGIJIMANA, THEUPDATE yaboneye kopi, rigira riti:”Ubuyobozi bw’Ikipe ya Etincelles buramenyesha abakunzi bayo ko bwasinye amasezerano n’Ikigo cya Esicia Ltd gisanzwe gitanga serivisi zo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga biciye ku rubuga Pay.rw na *508*7#.

Aya masezerano akaba agamije gushyiraho uburyo bwo kwandika no kubarura abakunzi ba Etincelles FC bari mu gihugu bikorewe ku ikoranabuhanga, gushyiraho ibyiciro by’abakunzi ndetse n’imisanzu bishyura, kubaka urubuga (website) rw’Ikipe ndetse no kurushyiraho uburyo bufasha abakunzi ba Etincelles FC bari mu mahanga kwishyura imisanzu, n’ibindi.
Guhera kuri uyu wa gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2023, abakunzi ba Etincelles FC bari mu Rwanda bashobora kwiyandikisha biciye kuri *508*7# aho ku ikubitiro buri muntu wiyandikishije asabwa gutanga umusanzu w’amafaranga 300 ajya kuri konti y’Ikipe ya Etincelles FC.
Abakunzi ba Etincelles FC kandi bakaba bashobora kugura no kwishyura serivisi zitandukanye nko kwishyura umuriro, amazi, ifatabuguzi rya televiziyo, maze Etincelles FC Ikipe igahabwa umugabane ku byinjijwe.
Twishimiye gusinya aya masezerano na Esicia nk’ikigo kizobereye mu kwishyurana biciye ku ikoranabuhanga. Umupira ugezweho ni igicuruzwa tugomba kubyaza umusaruro.
Ubutunzi bukomeye dufite ni abakunzi ba Etincelles FC ari na yo mpamvu twifuje gushyiraho ubu buryo kugirango biyandikishe, tubamenye bityo tubashe no kubategurira gahunda zibanogeye cyane cyane uhereye mu mwaka utaha w’imikino.’’
Komite Nyobozi ya Etincelles ibifashijwemo n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu irajwe ishinga no gushyiraho uburyo butandukanye bwinjiriza Ikipe amafaranga bityo ikarushaho kwitwara neza.
Risoza rigira riti:”Ni muri urwo rwego, Ubuyobozi bwa Etincelles FC bushishikariza abakunzi bayo bose kwiyandikisha biciye kuri iri koranabuhanga bityo bakamenyekana kuko ari bo musingi w’iyi kipe bakunda”.
Kugeza ubu, nyuma y’umunsi wa 22 wa Shampiyona 22/23, Etincelles FC iri ku mwanya wa 7 wa Shampiyona n’amanota 34, ikaba irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota 12 mu gihe hasigaye imikino 8 Shampiyona igashyirwaho akadomo.
Etincelles FC ni imwe mu ikipe zitari nto muri Ruhago y’u Rwanda, gusa nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ntabwo yongeye kuba ku gasongera ka Ruhago mu gihugu nk’uko byahoze, ariko ni imwe mu ikipe ikundwa n’abatari bacye by’umwihariko abatuye mu gace ka Rubavu kari kazwi nk’Ubugoyi mu myaka yo ha mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *