Emery Gatsinzi ‘Riderman’ yasesekaye mu Bufaransa (Amafoto)

Spread the love

Emery Gatsinzi wamamaye nka ‘Riderman’ ubu arimo kubarizwa i Lille mu Bufaransa, aho biteganyijwe ko Ibitaramo bitandukanye bizakomereza mu gihugu cy’u Bubiligi.

Uyu muraperi yerekeje i Lille mu gihe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 ahafite igitaramo cyo gususurutsa abakunzi be basanzwe babarizwa muri uyu mujyi.

uyu muhanzi ari gutegura ibitaramo ku Mugabane w’i Burayi aho byitezwe azanaririmba mu yindi mijyi inyuranye y’u Bufaransa ndetse no mu bindi bihugu.

Kugeza ubu, Ibitaramo byamaze kwemezwa ko Riderman azakorera i Burayi, birimo iki akorera i Lille n’icyo azahuriramo na Christopher mu Bubiligi tariki 18 Gashyantare 2023.

Riderman abimburiye abandi bahanzi batandukanye bategerejwe i Burayi mu minsi iri imbere barimo Christopher, Kenny Sol Okkama na Bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *