Dusengiyumva wari PS muri Minaloc yatorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali

Samuel Dusengiyumva, yaraye atorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa.

Dusengiyumva wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yari ahataniye uyu mwanya na Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.

Dusengiyumva yatowe ku majwi 532 kuri 99 ya Rose Baguma, mu gihe impfabusa zabaye 7.

Dusengiyumva asimbuye Pudence Rubingisa wari umaze imyaka irenga ine ayobora Umujyi wa Kigali kuva muri Kanama 2019. Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.

Aya matora yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwari rumaze kwakira indahiro za Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange, baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Itora ry’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ryo ntabwo ryabaye kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’uyu Mujyi avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) ikirimo kuritegura, itariki rizaberaho ikazamenyekana hanyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *