Duhugurane: Ukunda kurya Umugati n’Icyayi, menya urugutegereje

Umugati ni icyo kurya cyiza gikundwa n’ingeri zose by’umwihariko, ni ifunguro rifatwa cyane mu masaha ya mu gitondo cyangwa mu yandi masaha bitewe na nyiri ubwite. Birashoboka ko waba uwurya nyamara bitari ngombwa cyangwa atari byiza ku buzima bwawe.

Hashingiwe kuri ibi, THEUPDATE yaguteguriye inkuru yagufasha kumenya igihe nyacyo cyo kuwurira n’uko wabyitwaramo mu gihe wakuguye nabi.

Umugati n’icyayi ni kimwe mu bikundwa cyane pe, ni amafunguro aryohera benshi cyane, yaba abakuze cyangwa abakiri bato, bayakoresha mu masaha ya mu gitondo cyane.

Benshi bahitamo kuyafata mbere yo gusohoka munzu bagiye kukazi cyangwa ahandi hantu nko ku ishuri.

N’ubwo bimeze bityo rero hari abatabsha kurya umugati kubera ibibzo by’ubuzima bafite no kuburengera muri rusange.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ibinyamakuru Medineplus na Webmd, bugaragaza ko hari impamvu zimwe na zimwe zituruka kwa muganga zikabuza umuntu kurya umugati.

Imigati ikorerwa mu nganda, igakorwa hifashishijwe ifarini, isukari n’umunyu.

Umugati kandi uba igizwe n’isukari ndetse n’ibindi biryoherera bikorwa n’abantu baba bashaka ko uzakundwa.

Ni izihe ngaruka byateza ubuzima bwa muntu?

  • Kuzamura umuvuduko w’amaraso.

Kuzamuka kw’umuvuduko w’amaraso bizwi nka ‘Hypertension’, ni indwara igaragara cyane iyo umuvuduko w’amaraso mu mubiri w’umuntu uri hejuru cyane.

Abantu barwaye iyi ndwara bagirwa inama yo kurya amafunguro arimo; Ibishyimbo, imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bibafasha kumera neza.

Umugati n’icyayi rero byangiza umubiri kuko bifasha kumuzamura umuvuduko w’amaraso kandi bidakenewe mu buzima mu rwego rwo gufasha kugira ubuzima bwiza.

  • Indwara zo munda

Abantu bakunda kurwara indwara zo munda cyane, ntabwo bemererwa kurya imigati cyangwa kuyihorera cyane, kuko nabo bagira amafunguro yihariye abafasha gukomeza kubaho neza cyane.

  • Diabete

Abantu barwaye iyi ndwara ntabwo bemererwa kurya imigati ndetse no kunywa icyayi.Abaganga bagira inama abarwayi kugendera kure iyi ndyo (Icyayi n’umugati).

Amafunguro menshi abamo ifarini ndetse n’isukari, ntabwo aryohera cyangwa ngo afashe umurwayi wa Diabete nk’imwe mundwara 5 zica cyane abantu nk’uko ikigo World Health Oraganization kibitangaza.

Nimba urwaye iyi ndwara ya Diabete, urasabwa kugendera kure imigati , icyayi n’ibindi bisa nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *