Duhugurane: Tumenye Indwara ya ‘Tiribusi’ yibasiye Insina n’uburyo yirindwa

Tiribusi ni kimwe mu byonnyi byangiza ibihingwa binyuranye birimo n’insina, aho ubwone bugaragara ku makoma ahegereye umutumba no ku mabere y’igitoki. Gusa nanone iki cyonnyi kikaba cyakwirindwa hakoreshejwe imiti yica udukoko cyangwa gukorera neza urutoki no gupfuka ukoresheje isashi kuva igitoki kikiva mu mwanana kugeza gisarurwe.

Tiribusi ni agasimba gato (1-2mm), gafite ibara ry’umuhondo ujya kuba ikigina, amababa yirabura arambuye ku mugongo, amaso abiri yirabura hamwe n’ibidomo bibiri byirabura bifatiye ku ntangiriro z’amababa.

Tiribusi ikunze gutera amagi igihe cy’impeshyi munsi y’amabere y’igitoki no ku makoma ahegereye umutumba. Amagi arituraga akavamo Tiribusi zikiri ntoya, zikamanuka mu butaka aho zisinzirira mu gikonoshwa zikavamo zikuze.

Tiribusi zikunze kugaruka ku nsina aho zishobora kuba mu itsinda munsi y’amakoma y’insina, ahegereye umutumba cyangwa ku mabere y’igitoki.

Ubuzima bwa tiribusi ntiburenza amezi atatu (3), ntiziguruka cyane ariko zishobora kugera ku ntera ndende zitwawe n’umuyaga, insina cyangwa igitoki byafashwe nazo.

Tiribusi zikuze nizo zangiza zinyunyuza amatembabuzi mu makoma no mu mabere y’igitoki, cyane cyane igihe cy’impeshyi.

Amabere y’igitoki cyafashwe agira ibara ryenda gusa n’ivu cyangwa umugese kandi ahafashwe hagasatagurika.

Ubuyobozi bwa RAB, ishami rishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa buvuga ko uburyo bwo kurwanya no kwirinda tiribusi, ari ukugenzura nibura kabiri mu cyumweru ko mu nsina haba hagezemo tiribusi, gukorera neza urutoki kugira ngo rugire imbaraga zo kwihanganira iyo ndwara, ibitoki byafashwe ntibigomba gukoreshwa kure y’aho bisaruwe mu kwirinda ikwirakwira ryayo, gupfuka igitoki n’isashi (Polyethylene), guhera amabere y’igitoki agisohoka mu mwanana kugeza gisaruwe.

Hari kandi kugabanya tiribusi hifashishijwe imitego ifite ibara ry’umuhondo, gukoresha imiti yica udukoko nka Nimbecidine (Azadiractin), 0.03%EC: 2.5ml z’umuti muri litiro imwe y’amazi, Spinosad, 480SC: 1ml muri litiro imwe y’amazi na Pyrethrum 5% EC: 5ml muri litiro imwe y’amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *