Duhugurane: Menya nk’Ikomoko y’ahavuye izina ry’Umusozi uzwi nka ‘Dawe uri mu Ijuru’

Henshi mu Rwanda hagiye hari amazina y’ahantu ugasanga abatari bacye badasobakirwa inkomoka yayo.

Ishingiye kuri ibi, Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru, cyagendereye aha hantu, mu rwego rwo kurushaho kugeza ku Banyarwanda ibijyanye n’aha hantu.

Aha kuri Dawe uri mu Ijuru ni ku birometero bibiri gusa ukiva mu isantere ya Mugonero mu karere ka Nyamasheke, hakaba ku muhanda Rusizi-Karongi ukimara neza neza kurenga akarere ka Nyamasheke utangiye kwinjira mu Karere ka Karongi.

Kamana Jean Damascene ni umuturage utuye muri aka Karere uvuga ko aha hantu hiswe iri zina kubera amakorosi ateye ubwoba yari ahari ku buryo imodoka nyinshi zose zarengaga aha hantu byabaga ari amahirwe kuko inyinshi zabirindukaga mu manga.

Ati:“Aha kuri Dawe uri mu ijuru hitiriwe isengesho rya Dawe Uri mu ijuru biturutse ko abagenzi bahagera bamaze gukuka imitima ko batari buharenge imodoka itabirindutse mu manga kubera imiterere mibi yaho n’ubuhaname bwari Buhari”.

Abanyuraga muri uyu muhanda bahoraga batekereza ko bashobora kuhasiga ubuzima mu gihe hatabayeho impuhwe z’Imana.

Ati “Iryo sengesho ryazanywe niryo korosi babaga basenga ngo baharenge amahoro kandi iyo basengaga babaga bagaruka kuri Dawe uri mu ijuru.”

Kugira ngo imodoka ihatambuke byabaga ari amahirwe kuko gukata iryo korosi byasabaga ubuhanga bwinshi ikindi iyo umushoferi iyo yananirwaga kurikata yahitaga abirinduka mu manga yariri munsi y’uwo musozi.

Kamana avuga ko icyo gihe Bisi zitwara abagenzi zari nkeya hakoraga imodoka za Onatracom gusa, kandi zigatwara abantu benshi bamwe bakagenda bahagaze abandi bicaye.

Uko iterambere ryagiye riza mu Rwanda hagiye hatunganywa hanyuzwa umuhanda wa kaburimbo mu gihe izo modoka zahanyuraga ari imihanda y’ibitaka gusa.

Aha hantu ntabwo hacyitwa kuri Dawe uri mu Ijuru ubu hahawe izina ry’igisubizo ryitwa “Kuri Yesu ashimwe”.

Uku gutunganywa byatumye ubuhaname n’imanga y’umusozi bigabanuka bituma n’impanuka zakomokaga kuri ubwo buhaname zigabanuka.

Kugeza ubu haratunganyijwe, Umuhanda uragurwa ndetse unashyiramo Kaburimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *