Duhugurane: Menya igishingirwaho RIB isaka ititwaje Urupapuro rw’Urukiko

Nyuma y’iminsi hari ukutuvugwaho rumwe ku bubasha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufite mu gihe rusaka umuntu, Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangirwa Thierry yatanze umucyo ku byibazwa.

Dr. Murangirwa yasobanuye impamvu zifatika ziteganywa n’itegeko ziha ububasha urwego rw’iperereza kuba rwasaka umuntu cyangwa inyubako nta Mpapuro z’Urukiko zibahesha ubwo bubasha.

Aganira na Televiziyo y’Igihugu, Murangira yatangaje ko hari impamvu zikomeye zatuma uru rwego rujya gusaka umuturage rutitwaje Impapuro mpeshabubasha bwo gusaka zitangwa n’urukiko.

Ati:“Impamvu zifatika zituma ukekwaho icyaha cyangwa ibimenyetso byerekana ko icyaha cyabaye, cyangwa inyubako igaragaramo bimwe mu bikoresho byakoreshejwe hakorwa icyo cyaha, RIB ivuga ko ibyo byateganyijwe mu irengayobora ryateganyijwe n’itegeko”.

Mu busanzwe, iri hame risobanura neza ko mu gushaka umuntu cyangwa mu nyubako bishobora kuba bifite aho bihurira n’amakuru ashakwa, bishobora gukorwa hifashishijwe uruhushya rwo gusaka.

Aha, Dr. Murangirwa yatanze urugero, aho yavuze ko RIB ishobora gutangira iperereza nta ruhushya ihawe bitewe n’amakuru yahawe.

Ati:“Nk’urugero rworoshye, Ubugenzacyaha, bushobora guhabwa amakuru ko hari umuntu utwaye ibiyobyabwenge mu modoka, cyangwa se umuntu bakekaho kuba afite intwaro, ushaka gutoroka Ubutabera cyangwa se yihishe mu nyubako runaka afite ibyaha bikomeye akurikiranweho”.

Yashimangiye ko izi ari impamvu zumvikana zishingirwaho hasakwa umuntu cyangwa inyubako nta Mpapuro z’Urukiko zibahesha ubwo bubasha bagombye kwitwaza.

Agaruka ku cyo kuba umuntu yasakwa muri ubwo buryo bifatwa nko kumuvogera kandi itegekonshinga rivuga ko umuntu ari ntavogerwa, Murangirwa yasobanuye ko bikorwa mu nyungu z’Ubutabera kandi ari nazo nyungu za rubanda.

Yunzemo ko mu gihe uwasatswe abonye byakozwe mu buryo bunyuranyije n’itegeko, ashobora kugana Inkiko akerekana ko hari uburenganzira bwe bwahungabanyijwe.

Ingingo ya 76 mu Gikabo cya kabiri, k’itegeko rigendanye n’ibyiburanisha mu Manza zishinja ibyaha, riha ububasha Umucamanza gusuzuma ibyakozwe mu gihe cy’iperereza bitubahirije amategeko, iyo asuzuma ikirego ku ifunga n’ifungura.

Iyo ngingo kandi, iteganya ko Umucamanza uburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, afite inshingano zo gusuzuma niba mu bihe by’ifunga, Uburenganzira bw’ukurikiranyweho Ibyaha bwarubahirijwe mu gihe k’iperereza.

Ahibazwa niba umukozi wa RIB ashobora kugendera ku mpamvu zumvikana mu gusaka, umuntu akaba yabikora mu nyungu ze bwite, Murangirwa yavuze ko uwabifatirwamo yahanwa hifashishijwe itegeko.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangirwa Thierry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *