Duhugurane: Menya icyo ubushakashatsi buvuga ku bagore babeshya ko barangije mu gikorwa cy’Umushyikirano w’abashakanye

Bivugwa ko ubuzima bw’urugo hagati y’abashakanye bukomera iyo mu buriri umushyikirano w’abashakanye ugenda neza. Niba umugore anyurwa ndetse n’umugabo akaba anywa amata akayamara, akamenya kwinikiza akabishimirwa, nta kabuza n’ikosa yakoze araribabarirwa.

Nyamara kandi biba ikibazo gikomeye iyo mu buriri amera nk’umwana ndetse yakitwa ko agiye kubaka urugo bikaba nka ya mvugo y’ab’ubu ngo ni ukubipa. Aho rwose uretse kuba yaba afite umugore uzi kwihangana naho ubundi niho usanga abunganira urugo babona aho baruhera nuko ntiyongere kugira ijambo mu rugo.

ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya ‘Innerbody research’ cyatangaje ko abantu 42.8% by’abakora imibonano mpuzabistina babeshya abo bayikoranye ko barangije kandi atari ko bimeze.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore babeshya ko barangije ari 45.7%, abagabo akaba ari 38.2%.

Iki kigo cyagaragaje ko impamvu zituma abantu babeshya ko barangije zirimo impumuro y’uwo bari kumwe ibigiramo uruhare rwa 40%, uburyo bari gukoramo imibonano bugira 32.3%, ubushyuhe buri mu cyumba bugira 31.5%, urumuri ni 31.1% n’ibitekerezo bafite biba biri 30%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko izi ari zo mpamvu zituma abakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi batarangiza bagahitamo kubihisha kugira ngo batabababaza. Ikindi kandi ni ukwirinda kubereka ko batanyuzwe nabo cyangwa kutigaragaza nk’abakunda imibonano mpuzabitsina cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *