Duhugurane: Kubera iki hari Abagore “bacura” bataragera ku Myaka fatizo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko abagore batangira gucura imbyaro hagati y’imyaka 45 na 55, ariko ko hari impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi zituma hari abagore bacura bataranagira imyaka 40 y’amavuko.

Ubusanzwe gucura k’umugore (Ménopause) ni igihe aba ageze, aho atakigira imisemburo ituma abasha gusama, bigizwemo uruhare no kuba ari gusatira imyaka y’izabukuru.

Zimwe mu mpinduka zigera ku mugore wacuze ni uko atongera kubona imihango ya buri kwezi, ibinashyira iherezo ku ikorwa ry’intanga zishobora gutuma asama.

Mu 2022, OMS yavuze ko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore acura na mbere y’imyaka 40 harimo kwibasirwa n’indwara z’uruhererekane abantu barwara batazitewe n’ibintu biturutse hanze y’umubiri, ahubwo abasirikare bashinzwe kuwurinda bakaba aribo basenya ibice cyangwa inyama zimwe ziwugize, ibinatera imfu z’imburagihe.

Izo ndwara zitwa ‘Auto Immune Disorders’ zinakunze kwica abantu bari mu kigero cy’imyaka 24 na 40, ndetse zikaba n’uruhererekane rw’imiryango ku buryo abavuka mu muryango ufite abo zibasiriye baba bafite ibyago biri hejuru byo kutazarenza imyaka 40 y’amavuko.

Uzirwaye, arangwa n’ibimenyetso birimo guhorana umunaniro, gupfuka umusatsi, kubabuka uruhu, gutitira mu biganza n’ibirenge, kubyimba ibice bimwe by’umubiri bikanahishira, kubabara imitsi n’ibindi.

Mu bindi OMS igaragaza nk’ibyatuma umugore acura ataranageza ku myaka 40 y’amavuko harimo kudakora neza k’utunyangingo duto mu mubiri we, gushobora guturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo no gukoresha imiti imwe n’imwe nko mu gihe atwite, ikamugiraho ingaruka mbi.

Utwo tunyangingo kandi dushobora guhungabanywa n’ibirimo ubuvuzi butuma uw’igitsina gore anyuzwa mu byuma byo kwa muganga, kurwara ‘Infections’ mu gihe atwite ndetse no kwinjirwa n’ibinyabutabire birimo uburozi bwaba ubwa karemano buba nko mu butaka, mu mazi cyangwa mu biribwa, cyangwa se n’ubwakozwe n’abantu.

No kuba kandi wahabwa ubuvuzi butuma ubagwa ugakorwamo imirerantanga mbere y’imyaka 40, bigira uruhare mu gutuma utazongera kubasha kubyara nyuma y’icyo gihe, ndetse OMS ikanavuga ko bishobora kugirwamo uruhare n’izindi mpamvu zitazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *