Duhugurane: Ibyihariye kuri Diyoseze Gatolika ya Kabgayi na Musenyeri Ntivuguruzwa wasimbuye Mbonyintege 

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatoreye Padiri Dr Balthazar Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Dr Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi ndetse akaba by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, rivuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, aribwo Dr Ntivuguruzwa yatorewe kuba ‘Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi’.

Uyu musenyeri mushya akaba n’umwanditsi, asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abepiskopi 5 bayiragijwe

Ni yo yonyine ifite Bazilika, yabayeho Arikidiyosezi, yayobowe n’umupadiri, mu gihe tumenyereye ko Diyosezi iyoborwa n’umushumba.

Iri muri ebyiri zashinzwe ku ikubitiro. …

Diyosezi ya Kabgayi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Icyo gihe, nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda; havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo.

Kuwa 10/11/ 1959, Kabgayi yashyizwe ku rwego rwa Arikidiyosezi (Metropolitan Archdiocese of Kabgayi). Kuwa 10 Mata 1976, isubizwa ku rwego rwa Diyosezi.

Kuri iyo tariki kandi, binyuze mu rwandiko « Cum parvulum sinapis » (Constitution apostolique), Papa Yohani wa 23 yatangaje ko Kiliziya ziri muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zihawe ubuyobozi bwite.

Nuko icyitwaga Vikariyati Apostoliki gihinduka Diyosezi na Misiyoni ihinduka Paruwasi.

Iyi Diyosezi ni yo yabyaye Abepiskopi; Myr Yohani Batista GAHAMANYI watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Astrida na Myr Yozefu SIBOMANA watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, bombi mu 1961.

Kuwa 22 Ukwakira 1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto. (Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi).

Muri Diyosezi ya Kabgayi habereyemo ibirori n’imihango bitandukanye

Niho Abanyarwanda ba mbere baherewe Isarakamentu ry’Ubusaseridoti; Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza na Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save babuhawe kuwa 7 Ukwakira 1917, mu biganza bya Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904.

Hari kandi Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda yizihijwe kuwa 8/12/1967, iy’imyaka 75 yijihijwe kuwa 8/12/1992 n’iy’imyaka 100 yijihijwe kuwa 7 Ukwakira 2017.

Kuwa 22 Nyakanga 2017, Abadiyakoni 63 b’uwo mwaka bo mu madiyosezi yose yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi.

Uko abashumba ba Diyosezi ya Kabgayi bakurikiranye

Kabgayi yabaye intara y’iyogzabutumwa (Vicariate Apostolic), umushumba wayo yitwaga Vikeri Apostoliki (Vicars Apostolic), igihe igizwe Arikidiyosezi, umushumba wayo yitwaga Arikiyepiskopi noho ihindutse Diyosezi, umushumba wayo ni umwepiskopi.

Abashumba b’ikubitiri bari abo mu muryango w’abapadiri bera; abamisiyoneri ba Afrika. (Menya imiryango y’Abihayimana yavukiye ku butaka bw’u Rwanda.)

1. Myr Lawurenti Fransisko DÉPRIMOZ, M. Afr,

Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 14 Gashyantare 1952 kugeza kuwa 15 Mata 1955.

Yabaye umushumba wungirije (Coadjutor Vicar Apostolic) kuva mu 1943 kugeza mu 1945. Ni umufaransa wavutse kuwa 13 Kamena1884, yitaba Imana kuwa 5 Mata 1962.

Yari mubyara wa Myr Joanny Thevenoud (Vicar Apostolic) wayoboraga Ouagadougou.

Yahawe ubupadiri kuwa 28/06/ 1908, nuko ahita yoherezwa kwigisha Ivanjili muri Afurika, ahera muri Tanzaniya, mu Burundi hanyuma agera no mu Rwanda.

Mu kwezi k’Ukwakira mu 1915, Déprimoz yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Kabgayi, ayibera umuyobozi kuwa 26 Ugushyingo 1919. Mu 1927 yabaye umugenzuzi w’amashuri mu Rwanda.

Kuwa 1 Nzeri 1930 yakuwe mu Iseminari Nto, agirwa igisonga (Vicar Delegate of Bishop) cya Myr Lewo Pawulo CLASSE.

Kuwa 8 Nzeri 1932 yagizwe umuyobozi wa Seminari mpuzamadiyosezi (major “intervicarial” seminary) ya Kabgayi, yaje kwimukira i Nyakibanda kuwa 9 Nyakanga 1936, akomeza kuyiyobora.

Kuwa 12 Mutarama 1943 nibwo yatorewe kuba umushumba wungirije w’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda (Coadjutor Vicar Apostolic), yimikirwa i Kabgayi kuwa 19 Werurwe 1943, hanyuma kuwa 31 Mutarama 1945 azungura Myr Classe ku buyobozi bw’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda.

Myr Déprimoz yabaye umushumba wa Vicariat ya Kabgayi nyuma y’uko kuwa 14 Gashyantare 1952, intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda igabanyijwemo kabiri, hakavuka Vicariat ya Kabgayi n’iya Nyundo, yo igahabwa Myr Aloys Bigirumwami.

Kuwa 15 Mata 1955: Myr Déprimoz yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi. Yitabye Imana kuwa 5 Mata 1962.

2. Myr Andereya PERRAUDIN, M. Afr,

Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 19 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 07 Ukwakira 1989.

Iki gihe, Kabgayi yitwaga diyosezi.

  • Ibihe Musenyeri Andereya Perraudin yayoboyemo Kabgayi

Myr Andereya Perraudin, Vikeri Apostoliki wa Kabgayi: 19 Ukuboza 1955 – 10 Ugushyingo 1959

Myr Andereya Perraudin, Arikiyepiskopi (Metropolitan Archbishop) wa Kabgayi, ku wa 10 Ugushyingo 1959 – 10 Mata 1976

Myr Andereya Perraudin, umushumba wa diyosezi, ufite izina ry’Arikiyepiskopi (personal title): 10 Mata 1976 – 07 Ukwakira 1989.

Yavukiye i Bagnes mu busuwisi (Switzerland), kuwa 7 Ukwakira 1914, ahabwa ubupadiri kuwa 25/03/1939.

Yari uwo mu muryango w’abapadiri bera. Muri Kamena 1950 yabaye umwarimu wa Tewolojiya (theological dogma) mu Nyakibanda, aza kuyibera umuyobozi mu Ukwakira 1952.

Kuwa 18 Ukuboza 1955, Papa Piyo wa XII yamugize umwepiskopi, atorerwa kuba umushumba wa Kabgayi -Vicar Apostolic Kabgayi).

I Kbgayi, kuwa 25 Werurwe 1956, Andereya Perraudin yahawe ubwepiskopi mu biganza bya Myr Aloyizi Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo.

Intego ya Myr Andereya yari “Super Omnia Caritas – urukundo hejuru ya byose”.

Yitabye Imana kuwa 25 Mata 2003.

Yabaye mu Rwanda mu gihe kijya kungana n’imyaka 50, aba Arikiyepiskopi wa Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989.

3. Myr Tadeyo NSENGIYUMVA

Yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi kuva kuwa 07/10/1989 kugeza muri Kamena 1994.

Ni nyuma yo kuba umushumba wungirije (Coadjutor Bishop) kuva mu 1987 kugeza mu 1989.

Tadeyo NSENGIYUMVA yavukiye i Bungwe muri Diyosezi ya Byumba, kuwa 17 Werurwe 1949.

Yitabye Imana muri Kamena 1994, apfana na bagenzi be mu gisaseridoti barimo Myr Visenti NSENGIYUMVA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali na Myr Yozefu RUZINDANA wayoboraga diyosezi ya Byumba ndetse n’abapadiri bagera mu icumi.

Tadeyo NSENGIYUMVA yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975, atorerwa kuba umushumba wungirije wa Kabgayi (Coadjutor Bishop) kuwa 18 Ugushyingo 1987.

Ibirori byo kumuha ubwepiskopi byabaye kuwa 31 Mutarama 1988 bibera i Kabgayi.

Kuwa 8 Ukwakira 1989 ni bwo yasimbuye Myr Andereya Perraudin, aba umushumba wa gatatu wa diyosezi ya Kabgayi.

  • Padiri Andereya SIBOMANA (Apostolic Administrator)

Ku wa 11 Ugushyingo 1994: Diyosezi zitari zifite abepiskopi; Kabgayi, Kigali, Byumba, Ruhengeri na Gikongoro zahawe abayobozi (Administrateurs apostoliques).

Ng’uko uko Papa Yohani Pawulo wa II yatoreye Padiri Andereya SIBOMANA kuba umuyobozi wa Diyosezi.

Yabaye umuyobozi wa Diyosezi kugeza kuwa 13 Werurwe 1996.

Mu buzma bwe, Padiri Andereya SIBOMANA yaharaniraga uburenganzira bwa Muntu bituma ashinga ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Association for the Defense of the Rights of the Person and of Public Liberties).

Kuva mu 1988 yari umuyobozi wa Kinyamateka, yakundaga itangazamakuru ricukumbuye (Investigative Journalism).

Izo nshingano yazikoze imyaka myinshi.

Yitabye Imana mu 1998. Yabaye umuntu ukunda abandi, agafasha impfubyi nyinshi.

Mu mwaka 2000, Padiri Andereya SIBOMANA yagizwe umwe mu ntwari 50 zaharaniye ubwisanzure bw’itangazamakuru (The International Press Institute’s 50 World Press Freedom Heroes of the past 50 years).

4. Myr Anasitazi MUTABAZI yabaye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 13/03/1996 kugeza kuwa 10/12/2004)

5. Myr Smaragde MBONYINTEGE, ni we mushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 21/01/2006 kugeza ubu.

Paruwase 5 zanshinzwe ku ikubitro muri 25 zigize iyi Diyosezi

  • Paruwasi ya Kabgayi yashinzwe mu 1906 iragizwa ubutasamanywe icyaha (Imaculée conception)
  • Paruwasi ya Muyunzwe yashinzwe mu 1935, iragizwa Izina rya Mariya (Le Nom de Marie)
  • Paruwasi ya Kanyanza yashinzwe mu 1938, iragizwa Umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis)
  • Paruwasi ya Kamonyi yashinzwe mu 1940, iragizwa Nyina w’Imana (Mère de Dieu)
  • Paruwasi ya Byimana yashinzwe mu 1945, iragizwa Sancta Maria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *