DSTV yasabye abakozi bayo gutanga Serivise inoze 

Abatekinisiye basanzwe bafasha ikigo gicuruza serivisi zijyanye n’itumanaho cya DSTV Rwanda bo hirya no hino mu Gihugu bahuriye i Kigali tariki 20 Mata 2023, ubuyobozi bw’icyo kigo bubashimira akazi bakora, baboneraho no guhabwa amahugurwa y’uburyo barushaho kukanoza.

Umuyobozi  w’ishami ry’ubucuruzi muri DStv Rwanda Gasore Gaston Patrick, yavuze ko abitabiriye Aya mahugurwa bamenyeshejwe gahunda ndende iteganyijwe mu minsi iri imbere yo kurushaho kunoza imikorere no kwagura serivisi batanga, babasaba gukomeza gukorana umurava n’ubunyangamugayo, bageza amashusho meza ku bafatabuguzi ba DStv.

Kuri ubu DStv ifite abatekinisiye 52 mu Rwanda ikorana na bo.

Gaston Patrick, ati “Muri buri Karere k’u Rwanda dufitemo abatekinisiye nibura babiri twigishije basobanukiwe ibyo bakora mu rwego rwo gufasha abakiriya gukomeza kuryoherwa n’amashusho meza, kandi turateganya no kongeramo abandi.”

Gasore akomeza ashimira  abantu  bababwira ko amashusho yabo agaragara neza, anahumuriza abavuga ko  ibiciro byabo by’ifatabuguzi bihanitse.

Yagize ati: Guhera tariki 01 y’ukwa Gatanu tuzagabanya ibiciro ku buryo buri muntu wese azabyibonamo. Mwabonye ko twanahinduye amazina, ubu amapaki yacu agiye kugira amazina y’Ikinyarwanda.

Abo batekinisiye na bo baboneyeho umwanya wo kugaragaza ibyifuzo byabo ku babakuriye.

Dufitumukiza David ni umwe mu batekinisiye bahuguwe, akaba akorera ku cyicaro gikuru.

Afite imyaka 31 y’amavuko, ibyo akora akaba abimazemo imyaka itandatu.

Nyuma y’amahugurwa bahawe, yiyemeje kurushaho kunoza serivisi, ashima ko n’abakiriya bafasha bagiye kugabanyirizwa ibiciro.

Yagize Ati “Nkatwe duhura kenshi n’abakiriya, wasangaga bahora binubira ibiciro biri hejuru, ifatabuguzi (abonnement) rirahenze, ugasanga abakiriya bacu ni bake. Turashimira DStv yatekereje ku kugabanya ibiciro, ni inkuru nziza ku bakiriya bacu. Nkanjye w’umutekinisiye mfite icyizere ko abakiriya nakoreraga bagiye kurushaho kwiyongera.”

Kwizera Saidi uyoboye urugaga rw’abatekinisiye ba DStv bakorera mu Rwanda, akaba abimazemo imyaka 12, ashima ubuyobozi bwabazirikanye bukabamenyesha ko bushima akazi bakora nk’abatekinisiye.

Ati “Twishimiye ko banatumenyesheje ko bagiye kugabanya ibiciro ku buryo DStv izaba iy’umuntu wese. Mu kazi kacu iyo abakiriya biyongereye, bituma natwe tubasha kwiteza imbere, kuko uko dukora akazi kenshi ni na ko tubona inyungu nyinshi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *