DR-Congo: Yifashishije Inzira y’Icyanzu ‘Me Azarias Ruberwa’ yasohotse Igihugu


image_pdfimage_print

Me. Ruberwa Azarias Manywa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemerewe kujya mu mahanga nyuma yaho afatiwe ku kibuga cy’indege i Kinshasa agasubizwa iwe.

Uyu Munyepolitiki akaba n’umunyamategeko ukomeye ku wa 19 Mutarama yangiwe gufata indege ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore we n’abana batuye.

Amakuru The update ufite avuga ko yari agiye mu muhango wo gushyingura umwana umugore we abereye Nyirasenge uherutse kwitaba Imana.

Byaciye igikuba ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge b’imbere mu gihugu n’abari mu buhungiro mu mahanga bakeka ko hari umugambi mubisha kuri Me Ruberwa no ku banyepolitiki b’Abanyamulenge muri rusange.

The update wamenye ko yasohotse igihugu kuri uyu wa 21 Mutarama 2023 Visi Perezida w’Icyubahiro, nyuma yo kuvugana na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Ni nyuma kandi y’uko Leta ya Tshisekedi itinye igitutu cy’imiryango mpuzamahanga yasabye ko Me Azarias Ruberwa ahabwa uburenganzira busesuye.

Inzego z’umutekano muri Congo zirinze gutangaza aya makuru ndetse n’ibinyamakuru biraruca birarumira.

Me. Azarias Ruberwa, Visi Perezida w’Icyubahiro wa Repubulika ya Demokarsi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *