DR-Congo yakuwe mu irushanwa rya Africa U-17 kubera ‘kubeshya imyaka’


image_pdfimage_print

Repubulika ya Demokarasi ya Congo byabaye ngombwa ko iva mu irushanwa ryo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 17 (U-17) kuko abakinnyi bayo 25 kuri 40 basanze barengeje imyaka.

Ni ‘skandali’ nshya muri iri rushanwa rikiri mu majonjora nyuma y’uko abakinnyi 32 ba Cameroun yakiriye aya majonjora nabo basanze barengeje imyaka mu igenzura ryategetswe na Samuel Eto’o, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho.

Nyuma yo gusiganwa n’igihe, BBC Sport Africa dukesha iyi nkuru, ivuga ko yamenye ko Cameroun yabashije gusimbuza abo bakinnyi 30 abandi batsinze ikizamini cy’imyaka cya Magnetic Resonance Imaging (MRI) i Douala.

Ariko mugihe Les Lions Indomptables zagombaga gukina umukino ufungura na DR Congo i Lime kuri uyu wa kane, ntabwo uwo mukino ukibaye.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri DR Congo rivuga ko bavuye mu irushanwa nyuma y’uko

“abakinnyi 15 gusa aribo bari bemewe abandi 25 bagatsindwa isuzuma muri 40 bakoze iryo suzuma rya MRI”.

Ariko kandi muri abo 15 batsinze isuzuma ry’imyaka, nk’uko iri tangazo ribivuga, “batanu gusa nibo bari bafite ibyangombwa byuzuye” byo kujya muri Cameroun.

Ibihugu bine – Cameroon, Congo-Brazzaville, Chad, na Central African Republic – ubu nibyo bizakina aya majonjora biteganyijwe ko aba hagati ya tariki 12 na 24 z’uku kwezi.

Amakipe abiri azakomeza niyo azajya mu gikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 17 muri Algeria muri Mata (4).

Umwe mu barimo gutegura irushanwa muri Cameroun yabwiye BBC ko ari “ikibazo gikomeye kuko ubu tugomba kubona uburyo bushya amakipe ane azakina mu gihe yari atanu”.

Ati: “Nibura twishimiye ko nyuma y’isuzuma rya MRI, aya makipe ane yose agiye afite abakinnyi bahagije.”

Inkundura yo kurwanya kubeshya imyaka

Bimwe mu bihugu bya Africa byatsinze mu marushanwa mpuzamahanga y’abakiri bato byashinjwe kubeshya imyaka y’abakinnyi.

FIFA yahagaritse Nigeria mu marushanwa yose mpuzamahanga mu myaka ibiri nyuma yo gusanga abakinnyi bakinnye imikino olempike yo mu 1988 bari bafite ibyangombwa biriho ibihe by’amavuko bitandukanye n’ibyo bari bafite mu marushanwa yabanje bakinnye.

Mu 2003, leta ya Kenya yasheshe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bemeje ko babeshya imyaka.

Mu mezi arindwi ashize, Ghana yabujijwe kwitabira amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore inacibwa $100,000 by’amande kubera kubeshya imyaka.

Djibouti, Sudan, Somalia na Congo-Brazzaville nazo zagiye zikurwa mu marushanwa akomeye mu gihe Côte d’Ivoire, Liberia, Guinea, Benin, Sierra Leone na Uganda nabyo byagaragaweho iki kibazo.

Samuel Eto’o ubu ukuriye umupira w’amaguru muri Cameroun yasezeranyije guhagurukira iki kibazo kimaze imyaka ubwo yatorerwaga uwo mwanya mu 2021.

Ikipe ya DRC y’abatarengeje imyaka 17 yiteguraga kujya muri Cameroun mu mikino y’amajonjora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *