DR-Congo: M23 yahamije ko iri gukozanyaho n’Ingabo z’u Burundi

Abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba M23 urwanya ubutegetsi bwa Congo baravuga ko bari kurwana n’ingabo za Leta y’u Burundi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo M23 yaraye isohoye, ivuga ko ingabo z’u Burundi ngo zifatanyije n’iza Congo n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ku rugamba, mu mirwano ibera mu duce dutandukanye tw’uburasirazuba bw’igihugu.

Ingabo z’u Burundi zisanzwe ziri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu butumwa bw’ishyirahamwe rya Afurika y’iburasirazuba, kumwe n’ingabo zo mu bihugu bya Uganda, Kenya na Sudani y’Amajyepfo.

Mu kiganiro ku murongo wa Telefone n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, Bwana Canisius Karemera, umuvugizi wa M23, agaruka ku cyabateye gusohora iri tanganzo yateruye agira ati:”Twashatse gutanga amakuru y’impamo y’ibiri ku rubuga rw’Intambara, kuko natwe twatangiye tubona Ingabo z’Uburundi ziri mu za EAC, birangira zinjiye mu bandi barwanyi baturwanya”.

Yunzemo ati:”Ikimenyetso kigaragaza ko ari Ingabo z’u Burundi, ni uko hari abo twafatiye ku rugamba. Bamwe muri bo twabafatiye i Kitchanga, Tebero, Burungu, mu Bwiza n’ahandi….

“Nyuma y’uko izi Ngabo zifatanyije n’iza DR-Congo n’indi mitwe iturwanya, na zo twazifashe nk’abandi banzi bose baturwanya, bityo tugomba kubahashya”.

“Itangazo rya DR-Congo ryo kwifatanya n’Ingabo za MONUSCO mu kuturwanya, twararibonye. Niba bashaka amahoro natwe niyo dushaka, nibatugabaho Igitero natwe tuzina ntakundi”.

Munyarugero Canisius Karemera, Umwe mu bavugizi b’Umutwe w’Inyeshyamba za M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *