DR-Congo: Abamagana Ibihugu byo mu Burengerazuba batewe Imyuka iryana mu Maso

Polisi y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya imbaga y’abigaragambya bamagana za leta zo mu burengerazuba bw’isi.

Abigaragambya bashinja izo Leta kunanirwa gukoresha ijambo zifite ku Rwanda mu rwego rwo guhagarika Inyeshyamba mu Burasirazuba bwa DR Congo.

U Rwanda rwakunze gushinjwa gufasha Inyeshyamba za M23, gusa rwabiteye Utwatsi inshuro zitari nke.

Ku wa mbere, abigaragambya barakaye batwitse amabendera y’Amerika n’Ububiligi, bwahoze bukoloniza DR Congo.

Mu minsi ya vuba aha ishize, imyigaragambyo yabereye hanze ya za ambasade nyinshi z’ibihugu byo mu burengerazuba.

Muri iyo myigaragambyo yo ku wa mbere, polisi ihosha imvururu yasubije inyuma abigaragambya bageragezaga gutera intambwe bagana kuri za ambasade.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Pepin Mbindu, witabiriye imyigaragambyo, agira ati:”Abo mu Burengerazuba ni bo bihishe inyuma yo gusahurwa kw’Igihugu cyacu”.

Ku wa mbere, abapolisi barenga 50 boherejwe kurinda ambasade y’Ubwongereza, iri mu nkengero y’Uruzi rwa Congo.

Abapolisi babarirwa muri za mirongo banakoze uburinzi hanze y’ambasade y’Ubufaransa n’ambasade y’Amerika.

Amashuri mpuzamahanga n’amaduka y’abanyamahanga yo muri komine ya Gombe, rwagati muri Kinshasa, yari afunze ku wa mbere, kubera impungenge ku mutekano.

Abigaragambya batwitse amapine y’imodoka ahakikije agace ko rwagati mu mujyi, mu gihe amashusho yatangajwe na Reuters agaragaza abigaragambya babarirwa muri za mirongo babyishimira, ubwo amabendera y’Amerika n’Ububiligi yashyirwaga mu kirundo cy’amapine arimo gushya.

Za videwo zahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza amabendera y’Ubufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) arimo gukurwa kuri hoteli Memling y’Ababiligi, mu gihe imbaga y’abantu yigaragambyaga hanze y’iyo nyubako.

Iyi hoteli yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko, bakuyeho ayo mabendera mu kwirinda “gushotora” abigaragambya.

  • Amerika yaburiye abaturage bayo

Ku cyumweru, Amerika yasabye abaturage bayo bari muri DR Congo “kutagaragara cyane” no “gutuma umuryango wawe ugira ibiribwa bihagije n’amazi mu gihe byaba ngombwa ko uguma mu rugo iminsi myinshi”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yaburiye ko imyigaragambyo “bishoboka ko izakomeza muri iki cyumweru”, kandi ko hari ibyago ko abanyamahanga bashobora “kwibasirwa nta kurobanura”.

Ku wa gatandatu, ONU, ifite ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, yavuze ko imodoka nyinshi zayo zatwitswe.

Iduka ry’igitangazamakuru Canal+ cyo mu Bufaransa ryashenywe n’abigaragambya, mu gihe za videwo zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza imyotsi izamuka hejuru y’uwo mujyi.

Ku cyumweru, mu nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yizeje abadipolomate bo mu burengerazuba n’abategetsi bo muri ONU ko leta izabarinda.

Mu byumweru bibiri bishize, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahunze ingo zabo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, berekeza mu murwa mukuru Goma w’iyo ntara, nyuma y’ibitero byiciwemo abantu by’inyeshyamba za M23.

M23 ubu irimo kwerekeza i Goma, ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri.

Uyu mutwe uvuga ko udashaka kwigarurira Goma, ariko abarwanyi bawo bafunze imihanda ibiri minini yerekeza muri uwo mujyi iva mu majyaruguru no mu burengerazuba, bituma umusaruro utunga abatuye i Goma utahagera.

M23 ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 100 imaze igihe iteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo bukungahaye ku mabuye y’agaciro, aho iyo mitwe irwanira kwigarurira ubutaka.

Iyi ntambara mu Burasirazuba bwa DR Congo imaze gukura mu byabo abantu bagera hafi kuri miliyoni zirindwi.

ONU ivuga ko aya ari “amwe mu makuba yibasiye abantu benshi cyane ajyanye n’imibereho arimo kuba ku isi”.

M23, yashinzwe ikomoka ku mutwe wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple), yatangiye mu 2012 ivuga ko igamije kurinda Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa DR Congo, ivuga ko bari bamaze igihe binubira ko batotezwa bakanakorerwa ivangura.

Map showing the M23 advancement on Goma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *