DR-Congo: 10 bahitanywe n’abakekwa kuba Inyeshyamba za ADF

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, abakekwa kuba inyeshyamba za kiyisilamu mu ijoro ryakeye bishe abantu 10 mu mudugudu uri mu burasirazuba bw’igihugu nkuko bitangazwa n’umwe mu bategetsi b’inzego z’ibanze.

Umuyobozi mu rwego rwa gisirikare muri ako gace, Charles Euta Omeonga, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abo bagabo bitwaje intwaro bagabye igitero mu mudugudu wa Masala muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Justin Kavalami uyobora imiryango itegamiye kuri leta muri ako karere yavuze ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF).

Umwe mu bategetsi b’inzego z’ibanze yemeje ko iri tsinda ari ryo ryishe abantu 16 mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Justin Kavalami yavuze ko mu gitero cyo mu ijoro ryakeye zishe abantu 13.

Inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda gihana imbine na Repubulika ya demukarasi ya Kongo zamaze gutangaza ko ziyunze na Leta ya Kiyisilamu.

Zigaba ibitero kenshi muri aka karere kazahajwe n’imitwe myinshi y’inyeshyamba ihakorera. Kubona icyo ADF ibivugaho ntibyashobotse. (Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *