Diporomasi: Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya 14 baje guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda

Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ba Ambasaderi 14 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batangaje ko biteguye guteza imbere imibanire myiza hagati y’impande zombi.

Muri abo baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uhagarariye Sudan y”Epfo, Simon Juach Deng ufite icyaro i Kampala muri Uganda na Suleiman Sani ugaharariye Nigeriya mu Rwanda akaba afite icyicaro i Kigali.

Muri abo bakiriwe kandi harimo n’uhagarariye igihugu cya Jordan mu Rwanda, Firas F. Khouri ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya na William Alexander McDonald, uhagarariye Barbados nawe ufite icyicaro i Nairobi hamwe na Theresa Zitting-uhagarariye Finland mu Rwanda.

Theresa Zitting woherejwe n’igihugu cya Finland na Luisa Maria Machado da Palma Fragoso wa Portugal nibyo bihugu 2 kuri 14 byohereje abagore babihagararira

Uko ari 14 bahagarariye ibihugu biri ku mugabane wa Afurika, Uburasirazuba bwo hagati, umugabane w’u Burayi ndetse n’ibyo mu Majyepfo y’Amerika.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *