Diporomasi: Perezida Kagame yagiranye Ibiganiro na Minisitiri ushinzwe iby’Ingufu wa Arabie Saoudite

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Abdulaziz bin Salman Al Saud akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Arabiya Saoudite.

Ibi biganiro byibanze ku gutsura umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari mu bikorwa remezo.

Mu bindi biganiro, bagarutse ku busabe bwa Arabiya Saoudite, aho basabye u Rwanda kuyishyigikira kugira ngo ibashe kwakira Imurikagurisha ry’isi.

Minisitiri Abdulaziz yari aherekejwe na Faisal Alibrahim Minisitiri w’Ubukungu n’Igenamigambi
Perezida wa Repubulika Paul kandi yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Bangaladesh, Madamu Sheikh Hasina Wazed bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano w’u Rwanda na Bangladesh.

Nk’uko tubisanga ku rukuta rwa Twitter rwa perezidansi kandi, Peresida Kagame yanahuye na Michael Bloomberg washinze ikigo cyizwi nka Bloomberg gikora ibijyanye n’imari, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

Aba bose, umukuru w’igihugu yabakiriye I Doha muri Qatar, aho ari kuva kuva ku munsi w’ejo tariki 23 Gicurasi, akaba yaritabiriye inama yiga ku Bukungu bw’igihugu cya Qatar (Qatar Economic Forum), igiye kuba ku nshuro ya 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *