Diporomasi: Perezida Andrzej Duda yakiriwe muri Village Urugwiro (Amafoto)

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda. Bakiriwe mu cyubahiro kibakwiye nk’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye ku kwagura umubano uhuriweho mbere yo kuyobora umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser-Duda bageze i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2023.

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Andrzej Duda i Kigali rusiga hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na Pologne mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ibyo guteza imbere urwego rw’ingufu.

Perezida Andrzej Duda na Madamu Agata Duda barasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi aho bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi baritabira ibiganiro bitangirwa mu Nama y’Ishoramari ihuza u Rwanda na Pologne yateguwe hagamijwe guteza imbere no kubaka umusingi uhamye ushingiye ku mishinga n’amasezerano ahuriweho n’impande zombi.

Biteganyijwe ko ku mugoroba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira ku meza Perezida Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser-Duda.

Mu minsi itatu afite mu Rwanda, Perezida wa Pologne azasura Ikigo cy’abana bafite Ubumuga bwo kutabona kiri i Kibeho ndetse n’Uruganda rw’Abanya-Pologne rutunganya amabuye y’agaciro by’umwihariko aya gasegereti, LuNa Smelter rubarizwa muri Kigali.

U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano wihariye. U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo mu Mujyi wa Warsaw mu 2021 ndetse na Pologne yafunguye iyayo i Kigali mu gukomeza kubaka umubano uhamye ushingiye kuri dipolomasi.

Amafoto

Rwanda and Poland flag.

President Kagame welcomes visiting Polish President Andrzej Duda and his wife Agata Kornhauser-Duda.

Image

President Kagame welcomes visiting Polish President Andrzej Duda and his wife Agata Kornhauser-Duda.

President Kagame welcomes visiting Polish President Andrzej Duda and his wife Agata Kornhauser-Duda.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *