Diporomasi: Intumwa y’u Bwongereza mu by’Ubucuruzi yakiriwe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Lord Popat  intumwa mu by’ubucuruzi y’u Bwongereza, aho baganiriye ku mahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Mu gihembwe cya kane cya 2022, ibicuruzwa byacurujwe, ni ukuvuga ibyoherejwe n’ibyatumijwe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bifite agaciro ka miliyoni 39 £. Bivuze ko habayeho inyongera ya 11.4% ugereranyije n’igihembwe cya 4 cya 2021.

Muri izi miliyoni 39 £, miliyoni 21 £ ni iz’ibicuruzwa byavuye mu Bwongereza byinjira mu Rwanda, na ho miliyoni 18 £ ni ibyo u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *