Diporomasi: Hongeye gusinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu by’u Rwanda na Djibouti

U Rwanda na Djibouti bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu Rwego rw’ubuhinzi, ubukerarugendo n’ubufatanye mu mahugurwa kuri diplomasi (Diplomatic Training).

Aya masezerano aje asanga andi yasinywe muri 2017 atashyizwe mu bikorwa kubera icyorezo cya COVID19. Yose ariko akaba agomba gukomeza gukurikizwa. Aya masezerano yose agamije koroherezanya muri izi nzego kugirango abatuye ibihugu byombi babashe kuyungukiramo.

Ni amasezerano yasinywe mugihe mu Rwanda hateraniye intumwa zaturutse mu gihugu cya Djibouti aho zirimo kungurana ibitekerezo ku mikoranire n’imibanire iganisha ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti Muhammad Ally Yousouf uyoboye itsinda ry’igihugu cye riri mu Rwanda, yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu biza biheruka kwibasira u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi.

Yibukije ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi kandi ko ibihugu byombi bikomeje inzira y’iterambere mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ U Rwanda Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana na Djibouti mu nyungu z’abatuye ibihugu byombi.

Ibihugu byombi byari bisanganywe amasezerano y’imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, ishoramari mu nzego zitandukanye, ikoranabuhanga, abinjira n’abasohoka bagiye mu butumwa bwa leta n’urwego rwa serivisi; icyokora aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa kubera icyorezo cya COVID19.

Iri tsinda rihuriweho n’ibihugu byombi ririmo Ministeri z’Ububanyi n’Amahanga, iz’ubucuruzi n’inganda, ibigo bishinzwe iterambere n’urwego rw’abikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *