Cricket: Uganda yegukanye Irushanwa rya East Africa T-20 Trophy

Ikipe y’Igihugu ya Uganda yegukanye Irushanwa rya East Africa T-20 Trophy 2023 ryaberaga mu Rwanda guhera tariki ya 19 kugeza kuri uyu wa 31 Kanama 2023.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu 3 bigizwe; na Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda

Uganda yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda Tanzaniya n’u Rwanda, mu gihe Tanzaniya yabaye iya kabiri ihigitse u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 49.

Muri uyu mukino, Tanzaniya yatangiye ikubita Udupira (Batting), igice cya mbere igisoza itsinze amanota 179 muri Overs 20.

Ni mu gihe u Rwanda rwari rwatangiye rutera Udupira, rusoza igice cya mbere rukuye mu Kibuga abakinnyi 6 ba Tanzaniya (6 Wikets).

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagitangiye rusabwa amanota 180 ngo rutsinde uyu mukino, gusa ntirwahiriwe kuko muri Overs 15 n’Udupira 4, Tanzaniya yari imaze gukura mu Kibuga abakinnyi bose b’u Rwanda (All out Wickets), mu gihe rwari rumaze gutsinda amanota 130.

Kwegukana iri rushanwa, Uganda ibikesha gutsinda imikino 12 muri 11, yakinnye, bivuze ko yatsinzwe umukino umwe (1) gusa.

Uyu mukino yatsinzwe ni uwayihuje na Tanzaniya. Bivuzeko ko yasoje ifite amanota amanota 22.

Tanzaniya yasoreje ku mwanya wa 2. Mu mikino 12 yakinnye, yatsinzemo 6 itsindwa indi 6. Yasoje ifite amanota 12.

U Rwanda rwari rwakiriye iri rushanwa, rwasoreje ku mwanya wa 3.

Mu mikino 12 rwakinnye, rwatsinze umukino umwe (1) waruhuje na Tanzaniya, rutsindwa imikino 11. Bivuze ko rwasoje rufite amanota 2 gusa.

Ibihembo byahawe abakinnyi bahize abandi

  • KAKURU CYRUS (Uganda): Best Fielder
  • ALPESH RAMJANI (Uganda): Best Bowler
  • AMAL RAJEEVAN (Tanzaniya): Best Batter
  • KENNETH WAISWA (Uganda): MVP

Ikipe y’Irushanwa

  • SIMON SSESAZI (Uganda)
  • ROGER MUKASA (Uganda)
  • ABHIK PATWA (Tanzaniya)
  • AMAAR RAJEEVAN (Tanzaniya)
  • IVAN SELEMANI (Tanzaniya)
  • APLESH RAMJANI (Uganda)
  • KENNETH WAISWA (Uganda)
  • BRIAN MASABA wa Uganga
    EMILE RUKIRIZA (Rwanda)
  • ZAPPY BIMENYIMANA (Rwanda)
  • MUHAMED YUNUSI (Tanzaniya)
  • DIDIER NDIKUBWIMANA (Rwanda)

Amafoto

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Bwana Byiringiro Emmanuel, yashimye uko iri rushanwa ryagenze

 

May be an image of 4 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 11 people and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 4 people and text that says "T2 EAST dafabet AFRI Ca dafabet rca EAST FRIÇA @dafabet"

Ikipe y’abakinnyi bahize abandi muri iyi mikino.

 

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people and text that says "EAST T20 TROPHY 202 dafabet AFRICA dafabe dafabet omtex ด T rca MGACC EAST PLASTO COLOUR COLOURYOR YOIR AFRIÇA TROPHY dafabet afabef dafabet A"

May be an image of 2 people and text

May be an image of 2 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *