Cricket: Indatwa Hampshire CC ikomeje kuyobora irushanwa rya Dafabet RCA T20

Irushanwa rya Dafabet RCA T20 ryari ryakomeje mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, hakinwa umunsi ubanziriza ibiri ya nyuma.

Uyu munsi wakiniwe ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, wasize amakipe ya Sorwathe Womens Cricket Club na Indatwa Hampshire Womens Cricket Club zegukanye intsinzi, mu gihe White Clouds Cricket Club na Charity Womens Cricket Club zatashye amara masa.

Sorwathe Women Cricket Club yatsinze White Clouds Cricket Club ku kinyuranyo cy’amanota 111, mu gihe Indatwa Hampshire yegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 67.

Iri rushanwa rya Dafabet RCA T20 Women’s League 2023, ihuza amakipe y’abari n’abategarugoli, rikaba ritegurwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda na Dafabet.

Mu mukino wahuje Sorwathe na White Clouds, Sorwathe yatangiye ibatinga itsinda amanota 151 muri Overs 20, mu gihe abakinnyi bayo 7 bakuwe mu kibuga na  White Clouds CC (7 Wickets).

Igice cya kabiri cyatangiye White Clouds isabwaga amanota 152 ngo yegukane uyu mukino, kuko nyuma y’amanota 40 gusa abakinnyi bayo bari bamaze gukurwa mu kibuba (All out).

Nyuma y’uyu mukino wakinwe ku masaha ya mbere ya Saa Sita zo kuri iki Cyumweru, wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya Indatwa Hampshire yatsinze Charity Women CC, ku kinyuranyo cy’amanota 67.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ikipe ya Indatwa Hampshire igitsinzemo amanota 129 muri Overs 20, mu gihe abakinnyi 8 bayo aribo bakuwe mu kibuga.

Mu gice cya kabiri, Charity Women yagitsinzemo amanota 62 gusa.

Uko amakipe akurikirana

  1. Indatwa Hampshire Cricket Club
  2. Sorwathe Women CC
  3. Gahanga Queens
  4. Charity women CC
  5. White Clouds

Iri rushanwa rikazakomeza hakinwa umukino ubanziriza uwanyuma, White Clouds CC icakirana na Indatwa Hampshire, mu gihe Gahanga Queens izakina na Charity Women Cricket Club.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *