Cricket: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye Umutoza mushya

Umunya-Afurika y’Epfo, Lawrence Mahatlane yagizwe Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket mu Bagabo.

Mahatlane yahawe aka kazi nyuma y’uko iyi kipe yari imaze Amezi hafi Ane (4) idafite Umutoza, nyuma y’uko itandukanye n’Umwongereza, Lee Booth wayitozaga.

Uyu Mugabo w’Imyaka 47 y’Amavuko, mbere yo guhabwa akazi n’u Rwanda, yabanje gutoza Ikipe y’Afurika y’Epfo y’abatarengeje Imyaka 19, ndetse n’Ikipe y’Igiugu ya Uganda hagati y’Umwaka w’i 2020 n’i 2023.

Agaruka kucyashingiweho ahabwa akazi, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket, Stephen Musaale yagize ati:”Ubunararibonye afite muri uyu mukino nk’umukinnyi, kongeraho ubwo afote nk’umutoza, biri mu byatumye tumuha akazi”.

Yakomeje agira ati:”Kuzamura abakiri bato no kububakamo ikizere nk’uko yabikoze muri Afurika y’Epfo no muri Uganda, biri mu bindi byashingiweho kandi natwe tubimwitezeho”.

Nyuma yo guhabwa akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Mahatlane yagize ati:”Ntewe ishema no kuba nagiriwe ikizere nk’ahabwa akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Nzakora ibishoboka byose binyuze mu mikoranire n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, twubake Ikipe idahangarwa ndetse uyu mukino ushinge imizi”.

Mu Kwakira k’Umwaka ushize, Mahatlane yashyize akadomo ku Myaka Itatu (3) yari amaze ari Umutoza wa Uganda, ku mpamvu zitasobanuwe.

Umwuga wo gutoza yawutangiye mu Mwaka w’i 2000 ubwo yari Umutoza wungirije mu Ikipe ya Higveld Lions, mbere y’uko atoza Ikipe y’Igihugu ya Afurikka y’Epfo y’abatarengeje Imyaka 19 mu 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *