Christ Roi yegukanye Igihembo cy’Amarushanwa ya Schools Quiz Challenge

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, basobanura ko gufata umwanya bakagira ibindi biga bitari mu nteganyanyigisho isanzwe, bibungura ubundi bumenyi bushobora kubunganira ku hazaza habo.

Ni mu gikorwa cyo kubaza ibibazo abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri College de Christ Roi yo mu Karere ka Nyanza ndetse n’abo muri Lycee Notre dame des Citeaux ryo mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bibazo bishingiye ahanini ku kureba ubumenyi rusange bafite bukungu bw’Igihugu, Politiki y’Ifaranga ndetse n’inshingano za Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Buri tsinda rihabwa amanota bitewe n’uko ryashubije.

Mu gihe cy’iminota ikabakaba kuri 50 babazwa, College de Christ Roi niyo yaje imbere n’amanota 147 mu gihe Lycee notre dame des Citeaux yagize amanota 141.

Umuyobozi wa College de Christ Roi, Padiri Hakizimana Jaques yatangaje ko

Gutsinda ibi bibazo bisaba ko abanyeshuri baba bize aya masomo nubwo adateganijwe mu nteganyanyigisho.

Ibi bigo nibyo byahize ibindi hirya no hino mu gihugu byose hamwe bigera kuri 38.

Aba banyeshuri basanzwe bahurira mu matsinda yiswe ay’ubukungu (Business clubs) ari nayo bunguraniramo ibitekerezo.

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa bavuga ko guhabwa ubumenyi bwiyongera ku bwo bavana mu ishuri ngo bazi neza ko buzabafasha mu minsi iri imbere.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko

Hari hasanzwe gahunda yo guha ubumenyi kubijyanye n’ubukungu ku banyeshuri bo muri za Kaminuza ndetse abenshi bagahabwa stage muri BNR.

Kuba abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye nabo bahabwa ubu bumenyi, ngo bitanga icyizere mu kugira abafite ubumenyi mu bukungu bahagije ari nayo mpamvu ibigo byinshi by’amashuri bikwiye kugira amatsinda y’ubukungu.

Itsinda ry’abanyeshuri 4 bo muri Christ Roi bahawe igikombe, mudasobwa kuri buri umwe na certificat, mu gihe itsinda ro muri notre dame de Cîteaux bo bahawe igikombe, na certifika.

Aya marushanwa akaba ategurwa buri mwaka kandi umubare w’ibigo biyitabira ukagenda wiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *