CAF Champions League: APR FC yasezereye Gaadiidka FC yerekeza mu nzira ya Pyramids 

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, yageze mu ijonjora ribanziriza kwerekeza mu mikino y’amatsinda, nyuma yo gusezerera Gaadiidka FC mu mukino wo kwishyura wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023.

N’ubwo Gaadiidka FC isanzwe ibarizwa i Mogadishu ku murwa mukuru wa Somalia, yahisemo kwakirira umukino wo kwishyura i Kigali, bitewe n’ikibazo cy’amikoro kitayoroheye.

Amakipe yombi yagiye gucakirana anganya igitego 1-1, nyuma yo kugwa miswi mu mukino wayahuje ku wa Gatandatu ushize tariki ya 18 Kanama 2023.

Zombi zishakagamo ikipe yagombaga kuzahura na Pyramids SC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri, ari naryo rya nyuma mbere yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda.

N’ubwo APR FC yahabwaga amahirwe nyuma ya tombola, abakunzi bayo batunguwe no kuyibona igorwa n’umukino ubanza nyamara baribwiraga ko gutombora iyi kipe kwari ukunyura mu nzira iharuye.

Ibi ndetse bikaba byaratumye abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda batangira gushidikanya ku bushobozi bw’Umutoza w’Umufaransa, Thierry Froger wayisinyiye mu Kwezi gushize kwa Nyakanga (7).

Impungenge kandi zari zose ko, mu gihe APR FC yaramuka isezerewe, hahita haza umwuka mubi by’umwihariko mu Rwambariro.

Mu mukino nyirizina, abakinnyi na Pentecost Obiechina na Nicholas Kagaba bari bazonze APR FC mu mukino ubanza, byari byitezwe ko baza guhozwaho ijisho muri uyu mukino wo kuri uyu wa Kane.

Ni mu gihe nyamara, abakinnyi ba APR FC bakina hagati mu kibuga bagizwe na Sharaf Shaiboub, Ismail Nshimirimana n’Umugande, Taddeo Lwanga bari bitezweho ibitangaza mu gufasha ba Rutahizamu kunyeganyeza inshundura.

Nyamara, Shaiboub wakinnye iminota 80 mu mukino ubanza mbere y’uko asimbuzwa, yashidikanyijweho ku musaruro yahaye abakunzi b’iyi kipe yambara Umukara n’Umweru.

N’ubwo atahiriwe mu mukino ubanza, kuri uyu wa Kane nabwo yari ahanzwe amaso.

Bamwe mu bakinnyi bagowe n’umukino ubanza barimo Apam Assongwe na Victor Mbaoma, kuri iyi nshuro, abakunzi ba APR FC bari bahanze amaso abagomba kubakurira mu Ngata barimo Gilbert Mugisha na Innocent Nshuti.

Ibikesheje kuba yari imaze hafi Icyumweru mu Mujyi wa Kigali, Gaadiidka FC yaje mu mukino wo kuri uyu wa Kane igaragaza ko ishaka kunganya gusa kuko byari buyifashe gukomeza mu ijonjora rikurikira, ibi ndetse yasaga n’iyabigezeho kuko iminota 45 y’igice cya mbere yayisoje inganya 0-0 na APR FC.

Gusa, itsinda ry’abatoza ba APR FC riyobowe na Thierry Froger, ryakoze impinduka mu mikinire mu gice cya kabiri, bityo ku munota wa 52 w’umukino, Bemol Apam Assongwe anyeganyeza inshundura mu gihe ku munota wa 88, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Ombolenga Fitina.

Twibutse ko mu ijonjora rya kabiri, APR FC izahura na Pyramids SC yo mu Misiri.

Umukino ubanza uzakinwa hagati ya tariki 15-17 Nzeri 2023 wakirwe na APR FC.

Mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 29 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023, ukazabera mu Misiri.

Amakipe 16 azasohoka mu ijonjora rya kabiri azahita ajya mu mikino y’amatsinda.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *