Byagenze bite ngo Karimpinya yandike amateka yo kuba Umugore wa mbere witabiriye Irushanwa ryo gutwara Imodoka

Kalimpinya Queen, Umunyarwandakazi rukumbi uri kugaragara mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka imbere mu gihugu azwi nka Rally, akura he izi mbaraga.

Kumva izina Kalimpinya, abatari bacye bahita bibuka Irushanwa ry’Ubwiza rizwi nka Miss Rwanda ryo mu 2017, Irushanwa yegukanyemo Umwanya wa kabiri (2nd Runner Up).

Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, niwe wabimburiye abandi bakobwa/ Gore kwinjira mu mukino w’Isiganwa ryo gutwara Imodoka (Rally).

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, yatangaje ko yinjiye muri uyu mukino mu 2019.

Aha, yatangiye atwara Moto, nyuma Ishyirahamwe ryo gutwara Imodoka mu Rwanda, ‘Rwanda Automobile Club’ rumubaza niba yagerageza gukina muri Rally?

Ati: Narabyemeye ndagenda ndabigerageza, ndabikunda nza kubona ari byiza, natangiye ndi Co-Pilote ufasha Shoferi kugira ngo asome Imihanda n’ubundi bw’unganizi akenera.

Umwaka ushize, Karimpinya yatangiye kuba Pilote (Shoferi) ndetse mu irushanwa Huye Rally riheruka kubera mu Karere ka Huye, yarabaye uwa gatatu.

Ibi byaramuhesheje kuba ariwe Munyarwanda wa mbere ku rutonde kugeza ubu.

Muri iri rushanwa, yari inshuro ya kabiri aryitabiriye atari umufasha wa Shoferi.

Karimpinya na Ngabo, babaye aba gatatu mu irushanwa ny’Afurika rya “Huye Rally” bahita baza imbere mu bandi Banyarwanda kugeza ubu.

Mu mikino imwe n’imwe abakobwa bakunze guhuriramo n’ihohoterwa, basabwa ishimishamubiri kugira ngo bahabwe ibyari mu burenganzira bwabo cyangwa bari bagenewe, Queen Karimpinya we, avuga ko izo mbogamizi ntazo arahura nazo kuko azibonyemo, yabireka.

Uyu mukobwa asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore imbere mu gihugu, aho abifatanya n’uyu mukino wo gutwara imodoka.

Agaruka ku guhuza Siporo n’aka kazi, yagize ati:”Iyi ni Siporo umuntu akora akayifatanya n’akandi kazi. Iyo umuntu abikora bimwungura ubundi bumenyi, kuko bikwigisha kumenya aho unyura, kwiruka, gukata….

Ni umukino mwiza kuko ukungura ubundi bumenyi bwisumbuyeho bugufasha kumenya imodoka byisumbuyeho by’umwihariko mu bijyanye na Mekanike, kuko nkanjye uko narinzi imodoka ubu byariyongereye.

Mu gihe bivugwa ko uyu mukino ari uw’abifite, kuri ubu mu Rwanda rwose Ingo zitunze imodoka ari 2%, mu gihe muri Kigali Ari 7.6% gusa.

Gusa, iyo ugeze kuri iyi Modoka yifashishwa mu iri siganwa ubona ko ari imodoka ihenda cyane no kwitabwaho kwayo bikagira umwihariko.

Kuri ubu, Karimpinya akoresha Imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza yakozwe mu 1994, ikaba igura Miliyoni 10 z’Amadorari. Bivuze ko mu Mafaranga y’u Rwanda akaba Miliyaridi 11 zose.

Gusa abakina uyu mukino babigize umwuga bahembwa akayabo n’inganda zikora imodoka n’abaterankunga bakomeye.

Karimpinya avuga ko we yagize amahirwe yo gukundwa no gushyigikirwa na benshi barimo n’abamuhaye inkunga, bivuye ku kuba abikesha Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki yo guteza Imbere Umwari n’Umutegarugori.

One thought on “Byagenze bite ngo Karimpinya yandike amateka yo kuba Umugore wa mbere witabiriye Irushanwa ryo gutwara Imodoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *