Burundi: Perezida Ndayishimiye yasabiye Abatinganyi gushyirwa ku Karubanda bagaterwa Amabuye

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu cyanyuze ku Bitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi, Perezida Ndayishimiye Evariste yatangaje ko mu gihe hagaragara ibihugu bikomeye bihana bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bamagana abaryamana bahuje ibitsina, kuri we avuga ko uzaboneka mu Burundi akora ibyo azaterwa amabuye.

Abajijwe icyo atakereza ku bimaze iminsi bitangazwa aho ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bifatira ibihano abayobozi kubera kubuza ubwisanzure abaryamana bahuje ibitsina biteye, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko atemera uyu muco ndetse akanahamya ko niba amahanga azahagarika inkunga kubera ko yabyamaganye nta kibazo abifiteho.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ahamya ko kwemera ubutinganyi byaba ari ugukururira umuvumo igihugu cye.

Mu gushimangira ko adakozwa kwemera ubutinganyi mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yavuze ko Umurundi uzabugaragaraho yumva ko yazaterwa amabuye.

Ati: “Njyewe numva abo bantu baramutse babonetse mu Burundi numva babajyana muri Sitade bakabatera amabuye, ibyo ni ibiterasoni si mba nshaka kubivuga. Ni ijambo riteye isoni ku Murundi wese, kuva u Burundi bwabaho bwemera Imana imwe rukumbi, uyu munsi ukayisuzugura ngo wumviye abo shitani yamaze kwigarurira”.

Yakomeje agira ati: “Ni nk’uko wambwira ngo Satani n’Imana uhisemo iki? Njyewe mpisemo Imana, ushaka gutura muri ibyo bihugu nahite agenda ajye kubayo. Ahubwo numva ko bamwe bashyugumbwa bashaka kuba hanze baba bagiye muri iyo migenzo, abo bazahereyo”.

Perezida Ndayishimiye aje yiyongera kuri Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda wanamaze gusinya itegeko rihana ubutinganyi mu gihugu cye.

Nyuma yo gusinya iri tegeko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’ibindi bihugu byamufatiye ibihano ko atemerewe gukandagira muri ibyo gihugu ndetse USA itegenya no gufatira Uganda ibihano byo guhagarika inkunga zageneraga iki gihugu harimo n’iza gisirikare.

USA ivuga ko kwanga ubutinganyi ari ukurwanya uburenganzira rusange bwa muntu. Ibi bihano birimo ko Abagande bazagira uruhare mu kurwanya ubutinganyi batazemererwa kwinjira muri USA.

Ibihugu bya Denmark, Norvege, u Buholandi, na Suwede nabyo byahagaritse inkunga yabyo ku gihugu cya Uganda kubera ririya tegeko ribuza ubutinganyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *