Burundi: Guillaume Bunyoni yasabye kuzajya aburana adafunze nyuma yo kugaragariza Urukiko ko ‘Diabète imurembeje’

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, Jenerali Alain Guillaume Bunyoni yongeye kugezwa imbere y’Ububatera, mbere y’uko Urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu Mizi

Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Uburundi ku Ngoma ya Perezida Ndayishimiye Evariste kugeza muri Nzeri y’Umwaka ushize, yatawe muri Yombi muri Mata y’uyu Mwaka, ashinjwe ibyaha bitandukanye birimo gushaka kwica Perezida no guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Afunganywe n’abandi bantu batandatu barimo Desire Uwamahoro umwe mu bakomeye muri Polisi y’Uburundi.

Ubwo yaherukaga mu Rukiko tariki ya 29 Nzeri 2023, urukiko rwari rwategetse ko akomeza kuburana afunze.

Bunyoni na Samuel Destin Mpfumukeko, nibo bonyine bajuririye ikemezo bafatiwe ubugira kabiri.

Kuri uyu wa Mbere, wari umunsi wo kumva icyo bashingiraho basaba kurekurwa by’agateganyo.

  • “Indwara ya diabete igeze kure” – Bunyoni atakambira urukiko

Imbere y’Urukiko, Alain Guillaume Bunyoni yatanze impamvu Eshatu ashingiraho asaba kurekurwa by’agateganyo.

  • Urukiko rwimye agaciro urupapuro rwa muganga wemewe na Leta rwerekana ko Diabete arwaye yo mu bwoko bwa 2 igeze kure kandi imiti afatira muri Gereza ntacyo yamurarira.
  • Ntago numva impamvu mfunze by’umwihariko kurusha abandi, kuko Icyumba mfungiyemo, Imiryango yacyo yagiye ishyirwaho Ingufuri Eshatu ndetse mfungirwa kure y’abandi. Ndemera gutanga ingwate y’Amafaranga Miriyoni magana atatu (300.000.000 FwB), ndetse n’indi Mitungo yanjye yafatiriwe. Kuba Umuburanira ntacyo yigeze atangaza kuri ibi, bishobora kuba ari amahirwe yo kumurekura.
  • Ingingo yo gufatwa nk’umwere mu gihe nta cyaha kirahama umuntu nayo yakubahirizwa. Ati:”kuvuga ko arekuwe yakomeza umugambi mubi yari afite ni urwikekwe rudafite aho rushingiye.

Gusa, ibi byose, Umucamanza yasabye Urukiko kutabiha agaciro avuga ko umuntu ushinjwa Ibyaha bikomeye bishobora kurenza igifungo cy’Imyaka 20 adashobora kurekurwa by’agateganyo.

Uyu yakomeje agira ati:”Indwara arwaye ntizakizwa no kurekurwa. Izakizwa n’uko ahinduriwe Umuti n’Umuganga. Ibi kandi abifite uburenganzira n’ubwo afunzwe.

Ingwate ashaka gutanga, Umucamanaza yavuze ko batayemera, kuko ngo yayabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’izi mbogamizi z’impande zombi, Urukiko rwatangaje ko rwihaye amasaha 72 yo kwiga kuri ibi byatangajwe n’impande zombi, rukazatangaza umwanzuro niba abasabye kurekurwa babyemererwa cyangwa Uubanza rutangira mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *