Bruce Melodie aragenzwa n’iki muri Nijeriya

Itahiwacu Bruce uzwi muri muzika nka Bruce Melodie, yerekeje mu gihugu cya Nigeria gukorana indirimbo n’abahanzi barimo Singah na Oxlade bari mu bakomeye ku Mugabane w’Afurika.

Yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, ari hamwe n’Umujyanama we Coach Gael na Producer Element.

Umwe mu bari hafi ya Melodie yavuze ko bafite abantu benshi kuri gahunda barimo nka Singah na Oxlade Fireboy n’abandi… n’ubwo bateremeranya neza ku mikoranire yabo.

Fabian Okike uzwi nka Singah, aheruka i Kigali mu gitaramo cya ‘Trappish Concert II’ yahuriyemo n’abahanzi Nyarwanda 24, cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2022.

Singah abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika “P Classic Records” yashinzwe n’umuhanzi Peter Okoye ‘Mr P’.

Agezweho mu ndirimbo zirimo “Balance It” yakomeje izina rye, “Somebody”, “Mon Amour”, “Touching”, “Attencion” n’izindi.

Undi muhanzi biteganyijwe ko bazakorana indirimbo ni Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wahisemo izina rya Oxlade mu muziki.

Hari andi makuru avuga ko Bruce Melodie azakorana indirimbo na FireBoy.

Muri Kamena 2021, Fireboy yagiriye uruzinduko rwihariye mu Rwanda yakirwa na Bruce Melodie amutembereza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *