Home – THEUPDATE

Rwanda: Imibereho by’umwihariko muri Kigali ikomeje kugorana, Urubyiruko rwateye igisa n’Urwenya ku buryo umuntu yakwikora ku Munwa afite 1000 Frw

Urubyiruko ruba mu Mazu akodeshwa mu Mujyi wa Kigali azwi nka Ghetto’ ruribaza uburyo umuntu ashobora…

Cristiano Ronaldo yiyerekanye ari mu Modoka itunzwe n’abantu 10 gusa ku Isi ya Rurema

Kapiteni wa Al Nassr n’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yagaragaye ari n’umukunzi we Georgina Rodriguez bashagawe n’abafana ubwo bari mu modoka ifitwe n’abandi bantu 9 ku Isi, ubwo bari i Madrid muri Espagne.

Nyuma yo gushyiraho uduhigo mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ubwo yakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi (Euro-2024) izabera mu Budage, Cristiano Ronaldo yagaragaye atembera mu gace yubakiyemo ametaka mu mupira w’amaguru, aha nta handi ni i Madrid muri Espagne.

Mu mashusho yiriwe acaracara ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi w’imyaka 38 yari yambaye ikoti ry’umukara, umupira w’umweru ndetse n’ipantaro y’umweru ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez bava muri resitora iri mu zikunzwe mu gace ka Madrid.

Aba bombi basohoka muri resitora bagasanga hanze hari abantu benshi, batangira kwegera Cristiano Ronaldo bamwifotorezaho, abandi bamuririmba ariko aba ari kumwe n’abamurinze, bigizayo abafana akinjira mu modoka ifitwe n’abantu bacye ku Isi ubundi agahita agenda.

Iyi modoka ya Cristiano Ronaldo iri mu bwoko bwa Bugatti Centodieci ni ubwa mbere yari agaragaye ayirimo.

Yayiguze umwaka ushize agera kuri mMliyoni 8.5 z’amayero.

Iyi modoka yakozwe kugira ngo uruganda rwo mu Bufaransa rwa Bugatti rwizihize imyaka 110 rumaze rushinzwe. Uru ruganda rwakoze imodoka 10 gusa zo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci.

Izi modoka zashatswe n’abantu benshi ariko siko bose bazibonye bitewe n’uko bakoze nke. Cristiano nk’umuntu usanzwe ari umukiriya w’akadasohoka w’uru ruganda, yahawe iyakozwe ku nshuro ya 7 mu rwego rwa nimero yambara mu kibuga kuko bagiye bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Biteganyijwe ko shampiyona yo muri Saudi Arabia izasubukurwa taliki 4 Mata, ikipe ya Cristiano Ronaldo ya Al Nassr izahita icakirana na Al-Adalah.

Abafana bashagaye Cristiano Ronaldo ubwo yinjiraga muri iyi Modoka y’Akataraboneka.

Gicumbi: Umuryango w’Ubumwe bw’UBurayi washimye Ikawa ya ‘NOVA COFFEE’

Mu ruzinduko Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) ziri kugirira mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka…

Urugendo rwa Ruhumuriza James ‘King James’ wizihiza Isabukuru y’Imyaka 33 y’Amavuko

Ruhumuriza James uzwi nka King James ku mazina y’ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda…

Hashingiwe kuki Prince Kid asubizwa imbere y’Ubutabera?

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, Urubanza rwa Ishimwe Kagame Dieudonné wamenyekanye nka Prince…

Igikombe cy’Amahoro: Ferwafa yahamije Mpaga ya Rayon Sports mu mukino wari kuyihuza n’Intare FC

Nyuma y’inkundura yo gushaka ikipe ikomeza muri ⅛ hagati ya Rayon Sports na Intare FC, iyi…

Bienvenue Redemptus yarahiriye imbere y’Amategeko kubana na Igihozo Divine (Amafoto)

Bienvenue Redemptus wamenyekanye ubwo yakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA)mw’ishami ry’amakuru, ya sezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we…

Rwanda: Inyungu ya Miriyaridi 59.7 Frw yashyize BK Group Plc iza ku mwanya wa mbere mu bigo byungutse agatubutse mu 2022

BK Group Plc ikomeje kuza ku isonga mu bigo by’imari, ibikesha kunguka Miliyari 59.7 Frw mu…

Kicukiro: Umutesi Solange yasimbuwe ku buyobozi bw’Akarere

Umutesi Solange wari usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yahagaritswe kuri izi nshingano kuri uyu…

Rwanda: Guverinoma igiye gutangira kugenzura Konti z’Abanyamahanga ziri mu Bigo by’Imari bikorera imbere mu gihugu

Guverinoma y’u Rwanda yatangake ko iri mu nzira yo kugenzura amakuru ya Konti ziri muri Banki…