Bite mu Burasirazuba bwa DR-Congo: Ingabo za EAC zakuyemo akazo, FDLR yarahiriye guhorera Col Ruhinda wahitanywe na M23, harakurikiraho iki?

Inyeshyamba za M23 zatangaje ko zihita zisubiza ibice zari zaravuyemo kugira ngo bijyemo Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu by’Akarere mu Burasirazuba bwa DR-Congo aho izo ngabo zari zimaze umwaka zaroherejwe mu butumwa bwo gushaka Amahoro.

Ku cyumweru igice cya mbere cy’izo ngabo kigizwe n’abasirikare 300 ba Kenya cyavuye mu birindiro cyakoreragamo gifatira indege i Goma kirataha. Urwego rukuriye izi ngabo rwatangaje ko abasirikare ba Kenya bakomeza gutaha mu byiciro.

Izi ngabo zizwi nka EACRF ziri kuva muri DR Congo nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yabaye mu kwezi gushize i Arusha yanzuye ko izo ngabo zitongererwa indi manda.

Izi ngabo zagiye zinengwa na Leta ya Kinshasa ko ntacyo zakoze mu kurwanya umutwe wa M23.

Manda y’izi ngabo yari iyo gufatanya n’ingabo za leta ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kujya hagati y’impande zirwana kugira ngo hubahirizwe amasezerano y’agahenge.

Ubwo yasuraga ingabo za Kenya ziri muri DR Congo kuwa gatandatu i Goma, umunsi umwe mbere y’uko zitangira kuhava, umugaba w’ingabo za Kenya Gen Francis Ogolla yashimye umusanzu zatanze mu kurinda abasivile mu bice zakoreragamo.

Izi ngabo za Kenya zari zifite ibirindiro muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba na Kibati. Zishwemo umusirikare wazo umwe waguye mu gace barinda arashwe.

  • ‘Igitero cyo guhorera urupfu rwa Col Ruhinda wa FDLR’ – M23

Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo kugenda kw’izo ngabo M23 “igomba guhita yisubiza ibice byose yari yarahaye EACRF ku ntangiriro z’ibikorwa by’amahoro”.

M23 ivuga ko ikomeje kuraswaho n’ingabo za Leta n’abafatanya nazo zikoresheje intwaro zirasa kure zirimo ibifaru, indege, na za muzinga, kandi igashinja Leta gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Umukuru wa M23 ishami rya Politike, Bertrand Bisimwa, yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) ko kuva kare mu gitondo cy’uyu munsi kuwa mbere ingabo za FARDC n’abafatanya nazo mu duce dutandukanye twa Masisi bagabye kuri M23 “igitero cyo kwihorera ku rupfu rwa Col Ruhinda”.

Col Ruhinda Gaby azwi kandi nka Protogène Ruvugayimikore ni umwe mu bakuru b’umutwe wa FDLR, Bisimwa avuga ko yapfuye ku cyumweru mu bitaro i Goma nyuma yo gukomereka.

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze ibivugwa kuri Ruvugayimikore, yabwiye BBC ko aza kugira icyo ayitangariza nyuma.

Ruvugayimikore uzwi kandi nka Zorro Midende, ni umwe mu bantu bafatiwe ibihano na ONU hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bashinjwa uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi ku basivile muri DR Congo.

Umutwe wa FDLR ntacyo uratangaza ku makuru y’urupfu rwe avugwa n’abo ku ruhande rwa M23 kugeza ubu.

Kugeza ubu ntiharamenyaka igihe imitwe y’ingabo z’u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda zo muri ziriya ngabo z’akarere zizavira muri DR Congo.

Ingabo za Uganda zigenzura ibice bimwe muri teritwari ya Rutshuru birimo umujyi wa Bunagana, iza Sudani y’epfo zari mu bice bimwe bya teritwari ya Nyirangongo, naho iz’u Burundi mu bice bimwe bya teritwari ya Masisi imaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano.

Ubushyamirane bukomeje muri ibi bice mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri muri DR Congo hakaba amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishingamategeko.

Perezida Tshisekedi yavuze ko nta matora azaba mu duce tugenzurwa na M23 muri Rutshuru na Masisi. (BBC)

Ingabo za Kenya zatashye ziburamo umusirikare umwe wishwe arashwe mu Ukwakira (10) uyu mwaka i Kanyamahoro hafi ya Kibumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *