Benshi bamufataga nk’Umusore, ariko ubu ni Umugore wifuzwa, ibyo Twamenya kuri ‘Anitha Pendo’ 

Abakunzi b’Imyidagaduro mu Rwanda, iyo uvuze izina Anitha Pendo by’umwihariko abo ha mbere, mu maso yabo hazamo umukobwa wari unanutse cyane wakunze kuba umushyusharugamba mu bitaramo birimo ibyategurwaga n’Uruganda rwenga Inzego zisembuye n’izidasembuye ‘Bralirwa’ bizwi nka Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), ibitaramo byategurwaga na Sosiyete y’Itumanaho izwi nka MTN byitwaga tuwukate, Umunyakuru, umukinnyi w’Ikinamico mu Itirero Mashika….

Ariko kuri ubu, ni Umugore ugaragaza ko yahindutse, aho bitewe ni uko asigaye agaragara kuri ubu, iyo igitsina gabo kimubonye kirabya indimi. Muri make ni urugero rwiza rw’umuntu wahindutse mu gihagararo no mu kimero.

Pendo waninjiye mu mwuga wo kuvangavanga muzika ibizwi nk’akazi ko kuba DJ, atangaza ko nubwo abantu bakunze kumubona yizihiwe, ariko ntaho bihuriye no kunywa agasembuye (Inzoga), nk’ubwo abenshi babikeka.

Uyu mugore umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, ahamya ko ikitwa inzoga cyose azirana nacyo.

Ati: Inzoga n’ikintu icyo aricyo cyose gissmbuye kingendera kure, by’umwihariko bigaterwa nuko zagize uruhare mu rupfu rw’Umubyeyi wange.

Yakomeje agira ati:”N’ubwo benshi bafata Abashyushyarugamba nk’ibirara byishwe n’Amatabi n’Inzoga, kuri njye ntabwo ariko bimeze, kuko nafashe umwanzuro wo kuzizinukwa mfite Imyaka 16 gusa y’amavuko”.

Ati:”Ubwo nabaga kwa Sogokuru, Papa yaje kunsura. Muri urwo rugenddo, yaje kujya mu baturanyi, akagaruka ameze nabi. Nyuma y’iminsi mike, ahita yitaba Imana azize inzoga yarogewe mo”.

Ati”Byafashe amasaha abiri ngo Uburozi bumuhitane. Yavuye mu kwa Sogokuru nka Saa Kumi n’imwe. Yagarutse Saa Moya ahita apfa”.

“Nyuma y’uko Umubyeyi wanjye apfuye azize Inzoga bamurogeyemo, nahise nzizinukwa burundu”.

“Kuva icyo gihe, ntabwo ndongera gusoma ku nzoga kandi nzinyoye numva ntacyo naba”.

Ati: Uretse kuba naraziretse ku Myaka 16, nta n’izo nteganya kunywa, kuko zatumye Umubyeyi wanjye apfa anguye mu Biganza.

Anitha Pendo ni muntu ki mu buryo burambuye?

Anita Pendo ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Uganda muri 1986 , ni umunyamakuru wa RBA.

Uretse kuba Umunyamakuru wa RBA, akora nka Mc aribyo umushyushyarugamba, DJ aribyo kuvanga imiziki, ikinamico,umubyinnyi aramamaza ndetse no gushabika.

Anitha yavuste 1986 muri Mengo, Uganda, niho yabaga n’umuryango we.

Mu kwezi kwa munani 1994, nibwo we n’umuryango we bagarutse mu Rwanda.

Ni Umwana wa mbere mu bana barindwi, bavutse ku babyeyi  Syprien Mpabuka na Apophia Mukampabuka.

Yize gufata inshingano mu gihe yabuze umubyeyi we w’umugabo akiri muto, yarezwe na Mama we ariko aba kwa Nyirakuru.

Ni umunyamuhate ndetse n’umunyembaraga.

Afite abana babiri b’abahungu Tiran wavutse muri 2017 na Ryan wavutse muri 2018 bose yababyaranye na Ndanda Alphonse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *