Beach Tennis: Nyuma yo kwitwara neza mu Irushanwa ryaberaga muri Kenya, Habimana Valens na Muhire Joshua babaye Abanyarwanda ba mbere bagiye ku Rutonde rwa ITF

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 18 kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023, Ikipe y’abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina Tennis yo ku Mucanga (Beach Tennis), Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire yitabiriye Irushanwa mpuzamahanga ryaberaga mu gihugu cya Kenya ‘ITF BT10 Ocean Blue’.

Iyi mikino yari ikinwe ku nshuro ya mbere mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yanatanze amanota ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Tennis ku Isi ITF.

Yitabiriwe abakinnyi 32 bavuye mu bihugu by’u Rwanda, Esipanye, Uganda, Tanzaniya, Sudani na Kenya yakiriye iyi mikino.

Muri iri Rushanwa, Habimana Valens ufatanya na Joshua Muhire bageze mu mikino ya kimwe cya kabiri, mu Marushanwa abiri anyuranye, rimwe ryakinwe ejo hashize tariki ya 18 Werurwe, irindi rikinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023.

Nyuma y’uyu musaruro, wafashije aba bakinnyi bombi (Habimana Valens na Joshua Muhire), kuba Abakinnyi ba mbere b’Abanyarwanda bagiye ku rutonde rwa ITF-ATP Ranking.

Gushyirwa ku rutonde rwa ITF-ATP, aba bakinnyi babikesheje amanota 5 yabonye mu Irushanwa yakinnye tariki ya 18 Werurwe 2023, n’amanota 5 babonye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023.

Mu mukino wa kimwe cya kabiri (1/2) wakinwe kuri iki Cyumweru aba bakinnyi bakuwemo n’Ikipe y’Umunya-Espanye Navas Borja ufatanya n’Umunyakenya Mouhamed Fazal, ufite Umudali wa Bronze ku rwego rw’Afurika.

Ni mu gihe amakipe yageze ku mukino wa nyuma, iya mbere yegukana amanota 10 muri buri Rushanwa mu gihe iza kabiri zegukana amanota 7.

N’aho abavuyemo batsinze Umukino umwe, babona inota 1 gusa.

Uko umukino wa Tennis ikinwa ku Mucanga wageze mu Rwanda

Tariki ya 19 Ukuboza mu 2019, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ryatangije uyu mukino, utangirira ku kibuga cyari inyuma ya Sitade Amahoro i Remera.

Ikibuga gikinirwaho uyu mukino kigizwe na metero 16 ku munani, kikaba kigabanyijemo kabiri mu gihe ibikoresho byifashishwa ari udupira dutandukanye n’utwo bakinisha Tennis isanzwe ndetse na raketi (Racket) zitandukanye.

Umugozi barenzaho agapira uba uri muri metero 1.7 uvuye hasi mu gihe uyu mukino ukinwa n’abakinnyi babiri nka Beach Volleyball cyangwa umwe kuri umwe, naho kubara amanota byo bikaba ari ibisanzwe.

Nyuma yo gutangiza uyu mukino, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko ari umwe mu isanzwe ikinwa ku rwego mpuzamahanga ndetse bizeye ko n’Abanyarwanda bazabasha kuwukina.

Ati: Uyu ni umwe mu byiciro by’imikino ya Tennis bisabwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino Mpuzamahanga wa Tennis, natwe rero turawutangije kandi ni umukino dukwiye kujyamo tukitwara neza, nizera ko tuzabishobora.

Yakomeje avuga ko hari ibindi bihugu byawutangije muri aka Karere kandi ubu bigeze ku rwego rwo guhatana ku ruhando mpuzamahanga’

Mu Rwanda hagiye gushakwa abakinnyi bawo dore ko hari abana benshi basanzwe bakina Tennis.

Yakomeje agira ati: Ntabwo wakina umukino ngo ugere aho utsinda utitoje bihagije, tugiye kubishyiramo ingufu bikorwe buri munsi tunategure abazajya bakina n’abatoza bazabafasha.

Ntwari Thierry ushinzwe Iterambere ry’Umukino wa Tennis mu gace ka Afurika yo Hagati n’Uburasirazuba wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko ari ibintu bishimishije kuba u Rwanda rutangije uyu mukino.

Ati: Ndabyishimiye cyane kuko nyuma ya Kenya na Tanzania ubu n’u Rwanda rutangije uyu mukino ukinirwa ku mucanga, urumva ko bari muri gahunda za ITF zo kuzamura imikino yose. Batangiye Wheelchair Tennis ( intebe y’abafite ubumuga) none bageze kuri Beach Tennis.

Gusa, uyu mukino waje gukomwa mu Nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Isi no mu Rwanda by’Umwihariko.

Uyu mukino ukenera ibikoresho byihariye bitari ibisanzwe bikoreshwa muri Tennis isanzwe. Ibi birimo raketi ifite agaciro kagera ku €100, agapira kagura €10 ndetse n’umugozi “Net” ugura agera ku € 200.

Tennis yo ku Mucanga yatangiye gukinwa mu 1970 mu Butaliyani , aho kugeza ubu uyu mukino umaze kugera mu bihugu bisaga 50 ku Isi hose.

Image
Habimana Valens na Muhire Joshua babaye abakinnyi b’Abanyarwanda ba mbere bagiye ku rutonde rwa ITF-ATP Ranking

 

Image
Ikipe y’Umunya-Espanye Navas Borja ufatanya n’Umunyakenya Mouhamed Fazal, ufite Umudali wa Bronze ku rwego rw’Afurika niyo yasezereye Habimana Valens na Muhire Joshua.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *