Basketball: Umunyarwanda arakoza Imitwe y’Intoki ku masezerano yo gukina muri NBA

Bella Murekatete, Umunyarwandakazi wavuye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, arakoze imitwe y’Intoki ku gukinira Ikipe yo muri Shampiyona ya Amerika mu kiciro cy’Abagore.

Ni nyuma y’uko asinye amasezerano yo gukorera Imyitozo mu ikipe ya Phoenix Mercury, Ikina muri iyi Shampiyona izwi nka Women’s National Basketball Association (WNBA).

Mu gihe yaramuka ashimwe n’iyi Kipe, ntakabuza azahita asinya amasezerano yo gukomezanya nayo.

Ku Myaka 23 y’Amavuko, Murekatete akininira Ikipe ya Washington State Cougars, Ikina muri Shampiyona y’Amashuri (College Basketball Women’s League).

Uyu mukinnyi ureshya na Metero na Santimetero 90, Muri uyu Mwaka w’Imikino, amaze gukinira iyi Kipe imikino yose (36) imaze gukina.

Muri iyi mikino, Abarirwa amanota 11,7 ku mukino. Muri buri mukino kandi, akora Rebounds 7.3, Akanazibira ku kigero cya 1,1.

Muri uyu Mwaka kandi, Murekatete yakoze ibyafashwe nk’Amateka, ubwo yakoraga Rebounds 990, Azibira inshuro 188. Ibi yabikoze mu mikino 153, irimo 145 yatangiye mu Kibuga.

Mu Myaka Itanu (5) amaze mu Ikipe ya Washington State Cougars, Murekatete amaze kuyitsindira amanota 1,552.

Aya Manota amushyira ku mwanya wa Gatanu (5) mu bakinnyi b’ibihe byose bamaze kuyitsindira amanota menshi.

Tariki ya 06 Mata uyu Mwaka w’i 2024, Murekatete yakinnye mu mukino w’intoranywa (All-Star Game0, wahuje abakinnyi bahize abandi muri Shampiyona y’Amashuri, uyu mukino yawukozemo Rebounds 7, Atsindamo amanota 2, Anazibira inshuro 2.

Mu gihe yaramuka abyaje umusaruro aya mahirwe, yaba ariwe mukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda ubashije kugera kuri uru rwego, haba muri Shampiyona y’Abagabo izwi nka (NBA), cyangwa iy’Abagore na (WNBA).

Bella Murekatete, Ubwo yakinaga mu mukino wa All-Star.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *