Basketball: Patriots yapimye APR yari imaze iminsi yivuga imyato

Umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, wari Umugoroba ukomeye muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, kuko wakinirwaga umwe mu mikino y’imbaturamugabo iranga iyi Shampiyona.

Ni umukino w’umunsi wa 18 waraye uhuje Ikipe ya Patriots BBC yari yakiriye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR BBC.

Uyu mukino warangiye Patriots BBC ihangamuye APR BBC, ku ntsinzi y’amanota 73 kuri 59.

Inzu y’imikino y’Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali yari yakiriye uyu mukino, yari yakubise yuzuye n’iyonka yabukereye.

Bamwe mu bari bitariye uyu mukino, barimo Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Umunya-Senegal, Amadou Gallo Fall ndetse n’umwe mu bakanyujijeho muri Shampiyona ya Basketball muri America (NBA), Rick Fox.

Mu Kibuga ntabwo byari byoroshye hagati y’impande zombi, kuko agace ka mbere karangiye Patriots BBC ikegukanye n’amanota 19-09 ya APR BBC.

Gusa, APR BBC yaje kuyigaranzura mu gake ka kabiri, ikegukana ku ntsinzi y’amanota 20-09.

Uku guhangana byo ku rwego rwo hejuru, kwerekeje amakipe yombi mu kiruhuko, APR BBC iyoboye umukino n’amanota 29 kuri 28 ya Patriots BBC.

Amakipe yavuye mu kiruhuko buri imwe izi neza ko ari ugupfa no gukira mu duce tubiri twari tugiye gukurikirano.

Gusa, Patriots BBC niyo yagaragazaga inyota ikomeye, ugereranyije na mukeba APR BBC.

Bidatinze, agace ka gatatu, Patriots BBC yakegukanye itsinze APR BBC amanota 26-18, mu gihe n’agace ka kane kaguye mu biganza bya Patriots BBC, ikegukana ifite amanota 19-12 ya APR BBC.

Muri uyu mukino, APR BBC yazonzwe bikomeye n’abakinnyi barimo Perry watsinze amanota 24 mu minota 36 yakinnye.

Uretse aya manota, yakoze Rebound 11 ndetse anatanga imipira 3 yabyaye amanota.

Uretse Perry, APR BBC yagowe kandi n’abakinnyi nka Dieudonné Ndizeye na Steven Hagumintwari.

Ndizeye Dieudonné yatsinze amanota 24 mu gihe Steven Hagumintwari yatsinze amanota 18.

Nyuma yo kwegukana uyu mukino, Patriots BBC yahise yicara ku ruhrmbe rwa Shampiyona n’amanota 14, mu gihe igubwa mu ntege na APR BBC n’amanota 13.

Twibutse ko uyu mukino wari uw’umunsi wa 18 wa Shampiyona, APR BBC ikaba yawukinnye mbere y’uko izacakirana na REG BBC tariki ya 26 Werurwe ntagihindutse.

APR BBC yagiye gukina uyu mukino ikubutse muri Qatar aho yari imaze iminsi ikorera imyitozo yo kwitegura imikino ya BAL izabera i Dakar mu Kwezi gutaha.

Muri iyi mikino, APR BBC yavunaga umuheha ikongezwa undi.

Ibi ni nabyo abakunzi bayo baheragaho bavuga ko iza kwiyunyuguza Patriots BBC, gusa bitandukanye n’ibi, Patriots BBC yayihaye isomo.

Amafoto

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *