Basketball: Mugabe Aristide yashyize akadomo ku Myaka 7 yari amaze muri Patriots BBC

Rurangiranwa muri Basketball y’u Rwanda, Mugabe Aristide wanabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, yasezeye ku ikipe ya Patriots BBC yari amazemo Imyaka 7.

Ku Myaka 35 y’Amavuko, Abinyujije ku rukuta rwe rw’Urubuga rwa X, Mugabe yatangaje ko agiye gukomereza ubuzima mu ikipe ya Kaminuza ya Kepler.

Mu butumwa bwuje amarangamutima, Mugabe yavuze ko ikipe ya Patriots BBC ayifata nk’Umuryango, ndetse yishimira kuba yarayibayemo.

Ati:“Byari Ubuki buvanze n’Amata ku mubano wanjye n’abakinnyi twakinanye, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana muri rusange” .

Yakomeje agira ati:“Ntabwo naboma amagambo yasobanura umubano ntamakemwa nagize muri Patriots BBC”.

“Ndashimira buri wese twabanye Amanywa n’Ijoro duharanira guhesha ishema Patriots BBC. Ndabakunda kandi ndabubaha. Muri abavandimwe ubuziraherezo”.

Mu butumwa yageneye abafana yagize ati:“Mufite umwanya wihariye mu Mutima wange. Mwarakoze kumba hafi. Ndabakunda”.

Yitsa ku buyobozi n’itsinda ry’abatoza yagize ati:“Mwarakoze gukomeza kungirira ikizere mu Myaka 7 twabanye. Byakomeje kunyubakamo kuba Umuyobozi (Kapiteni) mwiza. Ndabifuriza ibyiza kandi nzakomeza kubazirikana iteka”.

Mu Myaka 7 yakiniye Patriots BBC, Mugabe yegukanyemo Ibikombe 5 bya Shampiyona.

Yari kandi mu ikipe ya Patriots BBC yitabiriye Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Mwaka w’i 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *